Bwiza
ads

Kagame yavuze ku myambarire ya wa mukobwa watawe muri yombi

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 21 Ukwakira 2026 saa 14:52
Iminota 2 yo gusoma
Kagame yavuze ku myambarire ya wa mukobwa watawe muri yombi

1371515

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta kibazo yabonye mu myambarire y’umukobwa uherutse gutabwa muri yombi na Polisi, ubwo yari yitabiriye igitaramo, ariko ashimangira ko abantu bakwiye kwita ku ndangagaciro z’umuryango nyarwanda no kwambara bijyanye n’aho bagiye.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho nyuma y’impaka zazamutse ku mbuga nkoranyambaga, ubwo amashusho y’uyu mukobwa atabwa muri yombi muri Nzeri 2026 yakwirakwiraga.

Uyu mukobwa yaje kurekurwa, hanatangazwa ko abapolisi bamufashe bagombaga kubazwa ibyakozwe, nyuma yo kurenga cyangwa gusobanukirwa nabi amabwiriza bari bahawe.

Iki kibazo cyari cyakurikiye izindi mpaka zerekeye imyambarire y’abakobwa n’abagore babuzwaga kwinjira mu bitaramo bitandukanye byabereye i Kigali, birimo n’igitaramo cy’umuhanzi Diamond Platnumz cyabereye muri BK Arena muri Kanama 2026.

Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo yari yakimenye, ndetse akabaza ubuyobozi bwa Polisi uko cyagenze, kugeza ubwo yagejejweho ifoto y’uwo mukobwa.

Yasobanuye ko iyo umuntu akoze ibintu bidahuje n’ibyo umuryango we wemera, havuka impaka hagati y’uburenganzira bwe bwo gukora ibyo ashaka n’indangagaciro z’umuryango.

Yagereranyije uko kutumvikana n’ihwa ryinjiye mu mubiri, umubiri ukagenda urisunika kugeza risohotse.

Perezida Kagame kandi yasabye urubyiruko kudakurikiza imyitwarire n’imyambarire rubonye ahandi rutabanje kureba niba bihuye n’imibereho n’indangagaciro by’Abanyarwanda.

Yatanze urugero rw’umuntu wambara nk’ugiye ku mazi kandi agiye mu nama, agaragaza ko imyambarire ikwiye kujyana n’aho umuntu agiye.

Yashimangiye kandi ko urubyiruko rukwiye kwirinda ibibi, kandi ko impinduka nziza zitangirira kuri buri muntu ku giti cye.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.