Bwiza
ads

Umunyarwanda yatsindiye igihembo muri Amerika

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 9 Ukwakira 2026 saa 16:23
Iminota 2 yo gusoma
Umunyarwanda yatsindiye igihembo muri Amerika

1323377

Umunyarwanda Yohana Kayinamura, umwarimu muri kaminuza ya Daytona State College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye guhabwa igihembo cy’ishimwe kubera ibikorwa bye byagize uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko abana.

Kayinamura, wize muri La Roche University mu 2004, azahabwa igihembo cyiswe Best for the World Award ku wa 16 Ukwakira 2026, mu birori bya Red, White, and You Homecoming Weekend. Icyo gihembo cyashyizweho na La Roche University yo muri Leta ya Pennsylvania, muri Amerika, mu rwego rwo gushimira abantu bagira uruhare rurambye mu guteza imbere umuryango.

Nk’uko iyi kaminuza yabitangaje, iki gihembo cyatangijwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 150 y’umuryango w’Ababikira ba Sisters of Divine Providence muri Amerika. Gihabwa abantu ibikorwa byabo bigira impinduka nziza kandi zirambye mu buzima bw’abandi.

Kayinamura yashinze Umuryango wa Umuryango Children’s Network, ugamije gufasha abana batishoboye mu Rwanda kubona uburezi, ubujyanama, uburere buboneye n’ubundi bufasha bubafasha kwiteza imbere. Uyu muryango ufasha abana barenga 400, ukabafasha kubona amahirwe yabateza imbere no kububakira ahazaza heza.

Yohana yavuze ko ibyo umuntu ahabwa mu buzima bidakwiye kumugarukaho gusa, ahubwo ko agomba kubisangiza abandi kugira ngo na bo babashe gutera imbere. Yagize ati: “Ibyo nahawe mu buzima bigomba gukomeza kugera ku bandi, bigakomereza ku mwana ukurikira, urubyiruko rukurikira n’umuryango ukurikira.”

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.