Bwiza
ads

Muhanga: Operasiyo yo gufata abagabo babiri bari bagiye kwiba ibigega bya lisansi

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatanu, 9 Ukwakira 2026 saa 16:38
Iminota 1 yo gusoma
Muhanga: Operasiyo yo gufata abagabo babiri bari bagiye kwiba ibigega bya lisansi

1323414

Abagabo babiri bafatiwe mu Karere ka Muhanga bakekwaho kugerageza kwiba ibigega bibiri byabikwagamo lisansi, aho bari bazanye n'imodoka yo kubitwaramo.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru UMUSEKE avuga ko aba bagabo bafashwe na Polisi mu ijoro ryo ku wa 6 Ukwakira 2026, bafatirwa ahahoze sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli i Nyabisindu, mu Karere ka Muhanga.

Ibyo bigega byari biherereye ahahoze sitasiyo ya lisansi, ariko nyuma ubutaka yari yubatsweho butangwa na Leta kugira ngo hubakwe umuhanda wa kaburimbo werekeza ku biro by’Akarere ka Muhanga. Kuva icyo gihe, ibyo bigega byari bimaze igihe biri aho bidakoreshwa.

Umwe mu batanze amakuru yavuze ko abo bagabo bafashwe ahagana saa mbiri z’ijoro, bafite imodoka bari bazanye yo gupakiramo ibyo bigega.

Abatanze amakuru kandi bagaragaje ko hashobora kuba hari abandi bantu bari inyuma y’uwo mugambi, kuko ibyo bigega byari bimaze igihe biri aho nta burinzi bifite.

Nubwo abo bagabo bafashwe, kugeza igihe iyi nkuru yatangazwaga, nta rwego rwa Leta rwari rwatangaza ku mugaragaro ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.