Nyuma y'inkongi z'umuriro zimaze iminsi zibasira ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi mu gihugu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw'uyu mujyi bwongeye kwibutsa ibikwiye kuzirikanwa mu gihe cyo gusudira, nyuma yo kugaragara ko ibi bikorwa akenshi ari byo nyirabayazana y'izi nkongi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Ugushyingo, ryibutsa kandi ba nyiri inyubako kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi no guhugura abazituyemo n'abazikoreramo, uko bakwitwara mu gihe hadutse inkongi.
Umujyi wa Kigali kandi wibutsa ko izi nyubako zikorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi zigomba kuba zifite ubwishingizi ndetse n'abazikoreramo bafite ubwishingizi bw'ubucuruzi bwabo.

