Mu Mujyi wa Goma hari kubera inama hagati ya James Swan, Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’umuyobozi wa MONUSCO, na Joseph Kabila, Umuyobozi wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN).
James Swan aherekejwe n’itsinda ririmo Brigadier General Givenz Kishombe Sichali, umujyanama Walter Lotze, hamwe na Chief of Staff Marilyn Ngum Fru.
Ku ruhande rwa FRN, Joseph Kabila ari kumwe na Corneille Nangaa hamwe na Bertrand Bisimwa, bombi bakaba ari ba visi-perezida b’uyu mutwe, ndetse n’abasirikare babiri, barimo na Colonel Imani Nzenze. Moïse Nyarugabo na we yitabiriye iyi nama.
Iyi nama ibaye mu gihe FRN yagaragaye nk’uruhande rw’ingenzi mu biganiro bigamije gukemura ikibazo cy’amakimbirane muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Itsinda rinini ry’abanyamakuru bo mu gihugu ndetse n’abo ku rwego mpuzamahanga na bo bari aho iyi nama ibera kugira ngo bayikurikirane.

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
