Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) rushakisha Park Jin Hyok, Umunyakoreya ya Ruguru ukekwaho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubujura bw’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga no kwinjira mu mashami y’ikoranabuhanga y’ibigo bitandukanye mu buryo butemewe.
Amakuru FBI yashyize ku rubuga rwayo agaragaza ko Park Jin Hyok akekwaho kuba umwe mu bahanga mu ikoranabuhanga bakorana na Leta ya Koreya ya Ruguru, bakaba baragize uruhare mu bikorwa by’ubujura bw’amafaranga n’ibitero byangije imikorere ya mudasobwa z’ibigo bitandukanye ku Isi.
Uyu mugabo, uzwi kandi ku mazina ya Jin Hyok Park, Pak Jin Hek na Pak Kwang Jin, yavukiye muri Koreya ya Ruguru. FBI ivuga ko amakuru iheruka afite agaragaza ko akiri muri icyo gihugu, nubwo yigeze no kujya mu Bushinwa.
FBI imushinja kuba mu mugambi mugari w'itsinda ry’abahanga mu ikoranabuhanga bakekwaho gukorera urwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwa Koreya ya Ruguru, ruzwi nka Reconnaissance General Bureau (RGB).
Iri tsinda rifitanye isano n’imitwe y’abajura bo kuri murandasi bazwi nka Lazarus Group na APT38.
Bivugwa ko ibikorwa by’iri tsinda byibasiye ibigo bitandukanye, bikangiza imikorere ya mudasobwa zabyo ndetse bikiba amafaranga asanzwe n’ayo mu ikoranabuhanga azwi nka Cryptocurrency.
Ku wa 8 Ukuboza 2020, Urukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwo mu gace ka Central District of California rwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi, nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo umugambi wo gukora uburiganya hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kwiba amafaranga no kwinjira muri mudasobwa z’abandi mu buryo butemewe.
Mbere yaho, ku wa 8 Kamena 2018, na bwo yashakishwaga n’ubutabera bwa Amerika nyuma yo kuregwa ibyaha bifitanye isano n’ubwo buriganya.


