Umusobanuzi wa filime Bugingo Bonny, uzwi nka Junior Giti, yavuze ko adateganya na rimwe gutandukana n’umugore we, Muhoza Angel, ashimangira ko nubwo haba ibibazo mu rugo, we atazahitamo kuva mu muryango.
Junior Giti yabivuze mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, aho yaganiraga ku mibanire y’abashakanye n’uburyo akemura ibibazo bishobora kubaho mu rugo.
Yavuze ko umugore we yamubwiye ko kuva mu rugo atari amahitamo ye, ahubwo ko niba Junior Giti yumva atagishaka gukomeza kubana na we, ari we wabihitamo akagenda.
Junior Giti yagize ati: “Umugore yarambwiye ati: niba ushaka kugenda uzagende. Ariko njyewe umunsi wankuye iwacu ukanzana hano, sinzava muri iyi nzu. Wowe niwumva urambiwe, uzaruvemo ugende.”
Junior Giti kandi yavuze ko iyo habaye kutumvikana hagati ye n’umugore we, hari igihe ahitamo kubanza gutuza aho kuvugana uburakari. Yavuze ko hari n’igihe amublock kugira ngo abanze atuze, mbere yo gukomeza ikiganiro.
Uyu musobanuzi kandi yavuze ko ibyo abantu babona ku mbuga nkoranyambaga ku ngo z’ibyamamare atari ko buri gihe biba bihuye n’ukuri. Yagaragaje ko rimwe na rimwe ibyamamare ubwabyo ari byo biha abantu amakuru cyangwa amashusho baheraho babavugaho.
Junior Giti ashimangira ko kubana neza bisaba kwihangana, gutuza no kwirinda gufata imyanzuro mu gihe umuntu arakaye.

