Umugabo ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda uzwi nka Kojja Kabaaya, yagiriye inama bagenzi be uko babwira abagore babo ko babyaye abana hanze y'urushako bagakoresha ukwihwereza.
Kabaaya mu kiganiro na Kasuku, yavuze ko ubu buryo bwafasha abagabo gutanga ayo makuru hatabaye rwaserera mu rugo.
Yagize ati " Buriya Gasuku nkubwire ni ikibazo kubwira umugore ko wabyaye abana hanze. Dore aka gakoryo, agenda nugera mu rugo wicare mu ntebe uhite uhwera ariko usige akajisho kareba. Bazakujyana kwa muganga nugerayo ubwire umugore wawe ko imitungo imwe uyimuhaye, akabanza kamwe ugahaye umwana umwe wabyaye bityo ko ntacyo azababaza."
Kabaaya avuga ko nyuma yo gutanga ayo makuru, umugabo ahita atangira koroherwa ubundi agakira agataha ariko ubutumwa bwe bwamaze gutangwa nta rwaserera ibaye mu rugo.

