Umwana w’imyaka 13 wo mu gace ka West Pokot muri Kenya yatangaje benshi nyuma yo guhagarika amasomo akiyemeza kwibanda ku bucuruzi, aho amaze gutangiza ibikorwa birimo gusya ibigori, iduka, kogosha abantu, kugurisha amazi ndetse n’akabari gatanga amafunguro n’aho kurara.
Uyu mwana yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushimagiza kubera umwete n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo akiri muto, mu gihe abandi bagaragaza impungenge z’uko ashobora kuba yararetse uburere n’amashuri akiri muto cyane.
Nk’uko ikinyamakuru TUKO cyo muri Kenya cyabitangaje ku wa 28 Kamena 2026, uyu mwana ngo yaba yaragurishije ihene zigera kuri 50 n’andi matungo yo mu muryango we, akabona amafaranga agera ku mashilingi ya Kenya 150.000, ayifashisha mu gutangiza ibikorwa bye by’ubucuruzi.
Mu byo yatangije harimo icyuma gikoresha mazutu mu gusya ibigori, iduka ricuruza ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu ngo, aho kogosha abantu ndetse n’ubucuruzi bwo kugeza amazi ku bayakeneye. Yongeyeho n’akabari gaciriritse gatanga amafunguro n’aho kurara ku baturage.
Abatuye muri ako gace bavuga ko uyu mwana agira uruhare mu micungire ya buri munsi y’ibi bikorwa, aho yakira abakiriya, agakurikirana imikorere y'icyuma cye, akongera ibicuruzwa mu iduka ndetse akanacunga amafaranga yinjira n’asohoka.
Uyu mwana ngo asobanura ko icyemezo cyo guhagarika ishuri yagifashe abona ko amasomo yo mu ishuri atamufashaga guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi n’icyifuzo cyo kubona amafaranga.
Icyakora, iki cyemezo cyateje impaka mu baturage no ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe bavuga ko ari urugero rw’umwana ufite impano yo kwihangira imirimo kandi ushaka kwiteza imbere aho gutegereza ko amahirwe azamugeraho.
Abandi bo bagaragaza impungenge z’uko kwikorera inshingano zikomeye z’ubukungu akiri muto bishobora kumubuza amahirwe yo kwiga no kwiteganyiriza ejo hazaza. Bemeza ko hakwiye gushakwa uburyo yahuzwa no kwihangira imirimo ndetse no gukomeza amashuri.
West Pokot ni agace ko muri Kenya aho abaturage benshi batunzwe n’ubworozi, ubuzima bwabo bukaba bushobora kugirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ikirere, amapfa ndetse n’umutekano muke uterwa n’ubujura bw’amatungo.



