Bwiza

Ukraine yeyemeje kurohamisha amato y’u Burusiya aho yaba ari hose ku Isi

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 24 Ugushyingo 2026 saa 15:36
Ukraine yeyemeje kurohamisha amato y’u Burusiya aho yaba ari hose ku Isi

1511330

Ukraine yatangaje ko izakomeza kugaba ibitero ku mato y’u Burusiya aho yaba ari hose ku Isi, nyuma yo kugaba igitero ku bwato bubiri bw’u Burusiya mu cyambu cya Benghazi muri Libya, mu rwego rwo kuburizamo ibikorwa bya gisirikare bya Moscow muri Afurika.

Iki gitero cyabaye ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, aho Ukraine yakoresheje drones zirindwi zo mu mazi zigaba igitero ku bwato bw’intambara bwa Merkury no ku bwato butwara imizigo bwa Angara.

Ukraine yatangaje ko ubwato bwa Merkury bwarohamye, mu gihe abayobozi ba gisirikare bo muri Libya batangaje ko bwangiritse bikomeye. Ubwato bwa Angara bwo bwari butwaye ibikoresho bya gisirikare by’u Burusiya, nk’uko inzego z’ubutasi za Ukraine zibivuga.

Andrey Pronin, umwe mu bahanga mu ikoranabuhanga rya drones muri Ukraine, yabwiye Al Jazeera ko igihugu cye kizakomeza kurwanya amato y’u Burusiya, ayashinja kugira uruhare mu kugeza ibikoresho bya gisirikare ku ngabo za Moscow zikorera muri Afurika.

Abasesenguzi bavuga ko iki gitero gishobora guhungabanya ibikorwa by’u Burusiya muri Libya no mu karere ka Sahel, aho bufatanya mu bya gisirikare n’ibihugu birimo Mali, Niger na Burkina Faso.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yashimye iki gikorwa, avuga ko ari intambwe ikomeye kuko cyagabwe mu bilometero 2.400 uvuye ku rugamba rwo muri Ukraine.

Iki gitero kandi cyerekanye ubushobozi bwa Kyiv bwo guhangana n’inyungu za gisirikare z’u Burusiya no mu bice biri kure y’intambara imaze imyaka ikomeje hagati y’ibihugu byombi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.