Bwiza

Karega yemeje ko Algérie ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 24 Ugushyingo 2026 saa 15:30
Karega yemeje ko Algérie ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda

1511325

Ambasaderi w’u Rwanda muri Algérie, Vincent Karega, yatangaje ko u Rwanda rwifuza gukomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye na Algérie mu nzego zitandukanye, zirimo ubukungu, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’itangazamakuru.

Ibi yabigarutseho ubwo yasuraga ikicaro cy’igitangazamakuru cya El Khabar cyo muri Algérie, ku wa 22 Ugushyingo 2026, aho yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wacyo, Ahmed Ameur, ari kumwe n’Umwanditsi Mukuru, Djellal Bouati.

Muri uru ruzinduko, Ambasaderi Karega yasobanuriwe amateka n’imikorere y’iri tsinda ry’itangazamakuru ryatangiye ku wa 1 Ugushyingo 1990 ari ikinyamakuru cyigenga gisohoka buri munsi, ariko nyuma rikaguka rikagira ibikorwa bitandukanye birimo amacapiro, ibigo bikwirakwiza ibinyamakuru, imbuga za internet n’igitangazamakuru cya televiziyo yo kuri internet.

Ahmed Ameur yavuze ko El Khabar ishingiye ku mahame yo kuvugisha ukuri no kubaka icyizere, akaba ari amahame amaze imyaka 36 agenga ibikorwa byayo.

Ambasaderi Vincent Karega yashimiye ubuyobozi bwa El Khabar uburyo bwamwakiriye, agaragaza ko u Rwanda rwiyemeje kubaka umubano ukomeye na Algérie.

Yibukije ko ari we Ambasaderi wa mbere u Rwanda rwashyize muri icyo gihugu, aho muri Kanama 2025 yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Algérie, Ahmed Attaf, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda, mbere yo kuzishyikiriza Perezida wa Algérie mu Ukwakira uwo mwaka.

Yavuze ko gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Algérie ari ikimenyetso cy’icyizere igihugu gifitiye icyo gihugu nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi, haba mu mubano w’ibihugu byombi no mu bufatanye bw’Afurika.

Impande zombi zanaganiriye ku mahirwe yo guteza imbere ubufatanye mu bukungu, zirimo gusangira ubunararibonye mu iterambere ry’ubukungu no gushaka uburyo ibihugu byombi byakungukirana.

Mu 2025, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9,4%, ahanini bitewe n’iterambere ry’inzego za serivisi, inganda n’ubuhinzi. Mu 2026, izamuka ry’ubukungu riteganyijwe kugera kuri 7%.

U Rwanda rugaragaza ko rushishikajwe no gukorana na Algérie mu nzego zirimo itumanaho, ikoranabuhanga, guhanga udushya, ishoramari, inganda zikora imiti, ubuhinzi, ubworozi, ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi n’ubutabera.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.