Ingabo z'ihuriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN), zakoresheje urusenda mu gikorwa cya gisirikare cyazifashije kwirukana abasirikare ba FARDC n’abacancuro bari mu birindiro byo ku musozi w'ingenzi Bukondo, muri Teritwari ya Kalehe ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo ni bwo FRN yafashe uriya musozi, nyuma y'imirwano yari imaze iminsi ibiri ibera mu gace ka Kambali kari hafi yawo.


