Abadepite babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umusenateri basabye ubuyobozi bw’iki gihugu gusuzuma ingaruka z’ibihano byafatiwe Ingabo z’u Rwanda (RDF), bavuga ko bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington agamije kugarura amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi babigarutseho mu ibaruwa bandikiye Minisitiri w'Imari wa Amerika, Scott Bessent, ku wa 16 Ugushyingo 2026.
Iyo baruwa yashyizweho umukono na Joe Wilson na Ryan K. Zinke, abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ndetse na Senateri M. Michael Rounds.
Aba uko ari batatu bashimye Perezida Donald Trump ku ruhare yagize mu biganiro byagejeje ku isinywa ry’Amasezerano ya Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, bavuga ko ari intambwe ikomeye mu gushaka amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Bavuze ko u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gushyigikira inzira y’amahoro, harimo no "kuba rwiteguye kuvana ingabo zarwo muri RDC", mu gihe Congo na yo yaba ishyize mu bikorwa ibyo yiyemeje mu bijyanye n’umutekano, by'umwihariko gusenya umutwe wa FDLR.
Aba banyapolitiki ko bashimangiye gusenya uyu mutwe ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigomba gukorwa kugira ngo amahoro arambye aboneke, bibutsa ko RDC igifite inshingano zo kurandura uwo mutwe witwaje intwaro.
Bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ibihano Minisiteri y'Imari ya Amerika yafatiye RDF na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, bavuga ko bishobora gushyira igitutu ku ruhande rumwe mu gihe urundi rutabazwa inshingano zarwo uko bikwiye.
Bati: “Ingamba ziherutse gufatwa, zirimo ibihano bya Minisiteri y’Imari byibasiye Ingabo z’u Rwanda na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, zishyira mu kaga uruhande rumwe, mu gihe urundi ruhande rushobora kubona imbaraga zo gukomeza gushaka igisubizo cya gisirikare aho gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.”
Bariya badepite n'umusenateri basabye ko ubuyobozi bwa Amerika bwakomeza gushyira mu gaciro mu gusuzuma ibyo impande zombi ziyemeje n’intambwe zimaze gutera, aho gufata ibyemezo bishobora kubangamira umwuka w’ibiganiro.
Bati: “Twemera ko uburyo buha agaciro kimwe ibyo impande zombi ziyemeje n’intambwe zimaze gutera bwafasha kubungabunga umwuka wa dipolomasi, kongera amahirwe y’amahoro arambye no kurinda inyungu zacu.”
Aba banyapolitiki bashimangiye ko bashyigikiye imbaraga z’ubuyobozi bwa Trump mu gukomeza kubakira ku byagezweho n’Amasezerano ya Washington no gushaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Amerika imaze igihe yarafatiye ibihano Ingabo z'u Rwanda, Minisiteri yazo, Banki ya Zigama CSS na ba Jenerali ba RDF ishinja Kigali kudashyira mu bikorwa ibyo yiyemereje mu masezerano ya Washington. Amerika ishinja u Rwanda by'umwihariko kuba rukomeje guha ubufasha umutwe wa M23.
Washington ku rundi ruhande inengwa kuba nta ngamba nk'izo irafatira Congo Kinshasa, mu gihe iki gihugu gikomeje imikoranire n'umutwe wa FDLR cyakabaye gisenya, nk'uko amasezerano ya Washington abigisaba.


