Bwiza

Uganda: Gen. Munanura yatangiye kuyobora ubutasi bwa gisirikare ku mugaragaro

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 10 Ugushyingo 2026 saa 10:00
Uganda: Gen. Munanura yatangiye kuyobora ubutasi bwa gisirikare ku mugaragaro

Ubuyobozi bukuru bushinzwe Ubutasi n’Umutekano (CDIS) mu Gisirikare cya Uganda, icyahoze ari CMI, bwakoze umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Major General Oscar Munanura uherutse kugirwa umuyobozi mushya na Major General Richard Otto yasimbuye.
‎
Uyu muhango wayobowe n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’ingabo akaba n’Umujyanama Mukuru wa Perezida mu bikorwa byihariye, Gen. Muhoozi Kainerugaba).

Maj. Gen. Oscar Munanirs
Maj. Gen. Oscar Munanirs

Lt Gen Muhanga yashimiye Maj Gen Otto ku bw’umusanzu we ukomeye yatanze muri uru rwego rw’ubutasi, yemeza ko yakoze byinshi mu gihe amaze kuri uyu mwanya.
‎
Yasabye abasirikare bakuru n'abato gukora imirimo yabo neza, ashimangira akamaro k’ubutasi butangiwe ku gihe kandi bwizewe. Yavuze ko iperereza ritinze rishobora kubangamira ibikorwa, mu gihe iperereza ritagenze neza rishobora guteza akaga abasirikare bari ku rugamba.
‎
Lt Gen Muhanga yasabye umuyobozi mushya w'ubutasi bwa gisirikare kubahiriza ibyo abayobozi b’ingabo bamutegerejeho binyuze mu gukora cyane, ubwitange, disipuline, ubudahemuka no gukunda inshingano ze.

Bwiza News

‎
Maj Gen Munanura yashimiye Umugaba Mukuru w’Ikirenga n'Umugaba Mukuru w'Ingabo ku bw’icyizere bamugiriye cyo kuyobora uru rwego rw’ubutasi. Yiyemeje gushyira mu bikorwa inshingano ze mu bwitonzi, icyubahiro n'ubwitange, yizeza ubuyobozi bufite icyerekezo n'ubunyamwuga.
‎
Umuhango witabiriwe n'Umuyobozi w'Abagaba b'Ingabo za UPDF, Lt Gen Jack Bakasumba, n'abagize ibiro bye.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.