Bwiza

RP igiye gutangiza amasomo yo gukanika indege

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 10 Ugushyingo 2026 saa 13:23
RP igiye gutangiza amasomo yo gukanika indege

1453835

Ishuri Rikuru rya Politikiniki ry’u Rwanda (RP) rizatangiza amasomo ajyanye no gukanika indege muri Nzeri 2027, mu rwego rwo kwagura amasomo ritanga no gutegura abakozi bakenewe ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr. Sylvie Mucyo, yabihishuye ku wa 10 Ugushyingo 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, avuga ko integanyanyigisho z’aya masomo zirimo kuvugururwa. Amasomo azatangira gutangwa muri Nzeri 2027

Yasobanuye ko kubera ko u Rwanda rudafite abarimu benshi b’inzobere muri uru rwego, bazabanza gukoresha abavuye mu mahanga, mu gihe Abanyarwanda boherejwe kwiga bazaba barimo gutegurwa kugira ngo nabo bazajye bigisha.

RP isanzwe itanga amasomo ajyanye n’imicungire y’indege n’ibibuga byazo, yatangijwe muri Werurwe 2026.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.