BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

U Rwanda Vs u Bubiligi: Umubano waragarutse, ariko Congo ikomeje kuba umurongo utukura

Amakuru•
Rudahunga Désiré
By Rudahunga Désiré
•Kuwa Gatanu, 25 Nzeri 2026 saa 07:18
Iminota 6 yo gusoma333 Abasomye
U Rwanda Vs u Bubiligi: Umubano waragarutse, ariko Congo ikomeje kuba umurongo utukura

166319

Ku wa 22 Nzeri 2026, u Rwanda n’u Bubiligi byatangaje ko byasubukuye umubano w’ibihugu byombi, nyuma y’amezi 18 y’ihagarikwa ryawo.

Ibi byatangarijwe i New York, ku ruhande rw’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we w’u Bubiligi, Maxime Prévot, bongeye guhura ku meza amwe.

Amasezerano y’impande zombi ateganya ko ambasade z’u Rwanda n’u Bubiligi zizongera gufungurwa mu gihe cya vuba. Mu ntangiriro, zizayoborwa n’abahagarariye ibihugu byabo by’agateganyo, mbere y’uko hashyirwaho ba ambasaderi buzuye.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Ariko igitangaje kurusha kuba ambasade zigiye kongera gufungurwa ni uburyo Prévot yasobanuye icyo iri subukurwa risobanuye.

Yagize ati: “Bruxelles iragarura umuyoboro wa dipolomasi, ariko ntivuga ko yahinduye uko ibona ku bibazo byari byarayitandukanyije na Kigali”

Aha ni ho iyi nkuru irenze kuba inkuru isanzwe ya diplomasi.

Gusubukura umubano si ugukuraho ibyo abantu batumva kimwe

Mu isesengura rya geopolitike hari itandukaniro rikomeye hagati ya dipolomasi ishingiye gusubiza ibintu mu buryo ndetse no kugenda k’umurongo umwe w’imyumvire (diplomatic normalization na policy alignment).

Ibihugu bishobora kongera kuvugana, bigafungura ambasade kandi bigakomeza ubucuruzi cyangwa ubufatanye, ariko ntibisobanuye ko byemeye gusangira aho bihagaze (Positions)kuri buri kibazo.

Ni na byo bigaragara muri iri tangazo ry’u Rwanda n’u Bubiligi.
Impande zombi ziyemeje gukomeza gusasa inzobe, ibiganiro bifunguye, ndetse binyuze mu mucyo.

Kandi zemeranya ku mahame arimo kutivanga muri politike z’imbere mu bihugu, ubwubahane bwubaka ariko kandi zemeye ko hari ibibazo mpuzamahanga impande zombi zikomeje kutumvikanaho bikazasuzumwa mu kunoza umubano.

Bityo rero, ikibazo si ukumenya niba Kigali na Bruxelles byiyunze burundu.
Ikibazo nyacyo ni ukumenya niba bashoboye guhindura kukutumvikana kwavaga mu guhagarika umubano kukajya mu biganiro bya diplomasi.

Kuki Prévot yashimangiye Congo?

Hari ijambo rimwe mu itangazo rya Prévot rikwiye kwitabwaho cyane:

“Nzakomeza guharanira ubusugire n’ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ni ukuvuga ko, nubwo u Rwanda n’u Bubiligi byongeye kugira umubano wa dipolomasi, Bruxelles ikomeje kuvuga ku buryo bweruye ko izarengera ubusugire n’ubutaka bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aha umuntu yakwibaza ati: Kuki yavuze RDC cyane cyane, aho kuvuga ubusugire bw’ibihugu byombi?

Mu buryo bw’ubutumwa bwa dipolomasi, amagambo y’umuyobozi akenshi aba afite icyo agamije gutandukanya.

Prévot ntabwo yavuze ko u Rwanda rudafite ubusugire.

Ahubwo yashyize ahagaragara aho u Bubirigi buhagaze ku kibazo cya RDC, ari na cyo kibazo gikomeye cyagiye gitera umwuka mubi hagati ya Kigali na Bruxelles.

Ni nk’aho Bruxelles ivuga iti: “Turashobora kongera kuvugana na Kigali, ariko ntimwumve ko ibyo bisobanuye ko twahinduye uko tubona ikibazo cy’Uburasirazuba bwa RDC.”

Ibi bishimangirwa n’uko Prévot yavuze ko gusubukura umubano “bidashaka kuvuga kureka uko tubona ikibazo ahubwo ko ari ugushyiraho imiyoboro y’ibiganiro.

Diplomasi nk’umuyoboro w’inyungu

Iyo turebye iki kibazo, hari ikintu gikomeye kigaragara.

Mu gihe umubano uhagaritswe, igihugu gitakaza imwe mu nzira zacyo zo kugira inyungu ku kindi.

Iyo ambasade n’abadipolomate batakiri mu mwanya wo kuganira buri munsi, amakuru ashobora kwimukira ku itangazamakuru, ku itangazo rya leta cyangwa ku rwego rw’imiryango mpuzamahanga.

Gusubukura ambasade rero bishobora kurebwa nk’ugusubizaho umuyoboro w’ibigamiro bitavuze ko ari nk’ikimenyetso cy’uko impande zombi zamaze kumvikana kuri byose.

Iyo kuganira gusubiye mu nzira za dipolomasi, impande zombi zibona aho zishyira imbaraga, zigakorana ku buryo buri ruhande rwunguka ndetse zikanagerageza kugabanya ukutumvikana.

Qatar: umuhuza utagaragara cyane

Hari n’ikindi kintu umuntu atabura kuvugaho.

Mu itangazo ryabo, u Rwanda n’u Bubiligi bashimiye Qatar kuba yarafashije gutegura inama ya mbere hagati ya Nduhungirehe na Prévot i Doha muri Kamena 2025.

Ibi byerekana uruhare rw’uruhande rwa gatatu m’ubuhuza.

Iyo impande ebyiri zifitanye ukutizerana zikabura uburyo bworoshye bwo kuvugana, umuhuza ashobora gukora nk’umuyoboro wa mbere wo gusubizaho ibiganiro.

Ntabwo bivuze ko Qatar yakemuye ikibazo cyose. Ahubwo, ikigaragara ni uko Doha yabaye ahantu h’ingenzi mu gutangiza guhura kwaje gukurikirwa n’ibiganiro hagati ya Kigali na Bruxelles.

Rimwe na rimwe umubano ntusubira mu buryo bwuzuye icyarimwe; utangira n’intambwe nto zo kongera icyizere.

Umwuka mubi ushobora kugabanuka, ariko ikibazo ntikirarangira

Mu myaka ishize, ikibazo cya Congo cyagize uruhare rukomeye mu kwangiza umubano wa Kigali na Bruxelles.

None ubu impande zombi zashyizeho ubundi buryo: Ukutumvikana ntikukiri impamvu yo kutavugana; ahubwo kwahimdutse impamvu yo gukomeza kuvugana.

Gusa mu gihe ibintu biri mu Burasirazuba bwa Congo byakongera gukara, ikibazo cya mbere cyateye umwuka mubi hagati ya Kigali na Bruxelles gishobora kongera kugaruka.

Ni ukuvuga ko kunoza umubano kwatandiye ariko uko kuzabungwabungwa kuzapimibwa n’uko impande zombi zizitwara mu gihe habaye undi mwuka mubi mu karere.

Doha na Washington: Bruxelles ishaka kuba he?

Prévot yavuze kandi ko u Bubirigi buzakomeza gushishikariza impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje muri biganiro bya Doha n’amasezerano ya Washington, kandi ko Bruxelles ishaka gukoresha ubumenyi ifite muri aka karere mu gushyigikira ubuhuza.

Aha ni ho u Bubirigi bushobora kuba bushaka guhindura uruhare rwabwo: kuva ku kuba gusa igihugu gifite uruhamde rukomeye ku kibazo cya Congo, bukajya no mu ruhare rwo gushyigikira inzira z’ibiganiro n’ubuhuza.

Ariko na none, ntabwo bivuze ko Bruxelles ihindutse umuhuza utabogama ku buryo bwuzuye. Prévot ubwe yavuze ko u Bubirigi buzakomeza kurengera ubusugire RDC.

Ni iki Kigali ishobora kuba yungutse?

Ku ruhande rw’u Rwanda, gusubukura umubano n’ u Bubirigi bizarushaho gusubizaho umuyoboro w’ingenzi w’ububanyi n’amahanga mu Burayi.

Ikindi kandi, umubano w’ibihugu byombi ufite amateka yihariye, kandi u Bubiligi bufite umwanya ukomeye mu mateka n’imibanire y’u Rwanda ndetse no mu rwego rw’u Burayi.

Ariko mu rwego rw’inyungu za politike, Kigali nayo ntabwo yari kuzibona mu gihe umubano wari warahagaritse ibiganiro.

Gusubukura umubano bishobora gutanga ikibuga cyo gusobanura , kuganira ku bibazo bitandukanye no kugerageza guhindura uko buri wese ari gufata ibintu.

Mu mboni zanjye: ntabwo ari ubwiyunge busesuye, ahubwo ni ugusubira ku murongo mushya wa dipolomasi.

Ni ukuvuga ko umubano uragarutse; icyizere kiracyubakwa; ariko impande zombi haribyo batari bumvikanaho.

Muri politike mpuzamahanga ibihugu ntibikeneye kubanza kumvikana kuri byose kugira ngo bibashe kuvugana. Rimwe na rimwe, kuvugana ni bwo buryo bwo gushaka uko bitandukana bitabaye ikibazo gikomeye.

Ibibazo bitatu by’ingenzi bizatanga igisubizo ku cyerekezo gishya

Icya mbere: Ese Kigali na Bruxelles bizashobora gutandukanya umubano w’ibihugu byombi n’impaka ku kibazo cya RDC?

Icya kabiri: Ese u Bubirigi buashobora gukomeza gushyigikira inzira za Doha na Washington budahindutse gusa umuvugizi w’uruhande rumwe mu makimbirane?

Icya gatatu: Ese ikibazo gishya mu Burasirazuba cy’umwuka mubi hagati ya Kigali na Kinshasa wongeye kuzamuka, kizagira ingaruka ku mubano mushya wa Kigali na Bruxelles?

Ibyo ni byo bizagaragaza niba ibyatangajwe i New York ari intambwe igana ku mubano urambye, cyangwa niba ari gusa ikiruhuko mu makimbirane ya dipolomasi.

Kugeza ubu, ikintu gihamye ni kimwe: ambasade zigiye kongera gufungura imiryango, ariko urugi rw’impaka kuri Congo rwo ntirurafungwa.

Rudahunga Désiré

Inkuru yanditswe na: Rudahunga Désiré

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 179.