Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umutingito wumvikanye mu bice bitandukanye by’Akarere k’Ibiyaga Bigari, birimo n’ibyo mu Kigali, aho amakuru y’ingenzi agaragaza ko uyu mutingito wari ku gipimo cya 6,4 ukaba wamaze amasegonda 30′.
Aya makuru yemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura iby’Imitingito (Rwanda Seismic Monitor), gifitwe mu nshingano n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2026, aho cyatangaje ko umutingito wumvikanye mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda wari uri ku gipimo cya 6,4.
Mu itangazo RMB yashyize hanze, yavuze ko uyu mutingito wabaye saa tanu na makumyabiri n’ibiri (11:22), ukaba wakomotse hafi ya Ushirombo muri Tanzania, ahari ku ntera y’ibilometero 292 uvuye i Kigali.
Mu butumwa bwatanzwe na Rwanda Seismic Monitor ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, cyagize kiti “Uyu munsi saa 11:22, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) cyapimye umutingito wari ufite ubukana bwa 6.4 ku gipimo cya Richter, wabereye hafi ya Ushirombo muri Tanzania, ku ntera y’ibilometero 292 uvuye i Kigali, mu gice cy’iburasirazuba cya Rift Valley, ahakunze kuba ibikorwa by’imitingito bike.”
Iki kigo cyasobanuye ko umutingito wamaze amasegonda 30, ukaba wumvikanye mu bice bimwe na bimwe by’u Rwanda.
RMB yavuze ko uyu mutingito wabereye mu gice cy’iburasirazuba cy’ahantu hazwi nka Rift Valley, ahantu ibikorwa by’imitingito bitari byinshi ugereranyije n’ibindi bice by’ako karere.
Iki kigo cyatangaje ko kugeza ubwo cyatangazaga aya makuru, nta byangiritse cyangwa abantu bagizweho ingaruka n’uyu mutingito byari byatangazwa, ariko ko gukurikirana uko ibintu byifashe bikomeje.

