Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasubije mugenzi we wa Congo, Thérèse Kayikwamba, wanenze icyemezo cya Formula 1 cyo kuzajya yakirira irushanwa rya Grand Prix yo muri Afurika mu Rwanda, amubwira ko aho guhangayikishwa n’iterambere ry’ibindi bihugu, akwiye kwita ku iperereza riri gukorwa mu Bubiligi ku birego by’iyezandonke no gusahura umutungo kamere wa Katanga bifitanye isano na Perezida Félix Tshisekedi n’umuryango we.
Ni mu butumwa Nduhungirehe yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 15 Ukwakira 2026, asubiza Kayikwamba wavuze ko guha u Rwanda kwakira iryo rushanwa ari icyemezo kidakwiye, kuko ngo cyafasha Perezida Paul Kagame “kweza isura y’umuyobozi w’igitugu”.
Nduhungirehe yagize ati: “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC akwiye guhangayikishwa n’iperereza riri gukorwa mu Bubiligi ku birego by’iyezandonke no gusahura umutungo kamere wa Katanga bivugwa ko bifitanye isano na Perezida Tshisekedi n’umuryango we, aho guhangayikishwa n’ibyo ibihugu by’abaturanyi bigeraho.”
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 13 Ukwakira 2026, byatangajwe ko u Rwanda ruzakira irushanwa rya Formula 1 African Grand Prix mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.
Iri rushanwa rizabera ku kibuga kizubakwa i Bugesera, mu gihe biteganyijwe ko amasezerano yo kurakira azamara imyaka 10.
Rizaba ari ryo rushanwa rya mbere rya Formula 1 ribereye muri Afurika kuva mu 1993, ubwo ryaherukaga kubera muri Afurika y’Epfo.
Kayikwamba ubwo yaganiraga na Al Jazeera, yavuze ko RDC ishyigikiye ko Formula 1 igaruka muri Afurika, ariko ko idashyigikiye ko u Rwanda ari rwo ruhabwa kwakira iryo rushanwa.
Yavuze ko mu kwezi kwa Gashyantare 2025 yari yaraburiye Stefano Domenicali uyobora Formula 1 n’ubuyobozi bwayo ko guha u Rwanda kwakira irushanwa rya Grand Prix byaba ari icyemezo kidakwiye mu rwego rw’imyitwarire.
Kayikwamba Wagner yongeyeho ko iryo rushanwa ryaha Perezida Kagame urubuga rwo kugaragaza neza isura ye ku rwego mpuzamahanga, mu gihe Leta ya RDC ishinja u Rwanda kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo binyuze mu gushyigikira umutwe wa M23.
Minisitiri wa RDC yanavuze ko igihugu cye gishyigikiye icyifuzo cya Afurika y’Epfo cyo kwakira irushanwa rya Formula 1, anasaba ko habaho igenzura ryigenga ryemeza ko amafaranga azakoreshwa mu gutegura irushanwa mu Rwanda aturuka mu bikorwa bifitanye isano n’amakimbirane cyangwa mu gukoresha umutungo wa Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Si ubwa mbere Kinshasa igerageza kwivanga muri gahunda z’u Rwanda zo gukoresha siporo mu kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Mu mwaka ushize yagerageje kudobya amasezerano u Rwanda rwagiranye n’amakipe akomeye y’umupira w’amaguru i Burayi, gusa biba iby'ubusa.



