Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wagaragaje impungenge ku kuba u Rwanda rwahawe kwakira isiganwa rya Formula 1 (F1).
Mu nkuru uyu muryango yashyize ku rubuga rwayo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2026, Lewis Mudge, umuyobozi wa HRW ushinzwe Afurika yo Hagati, yavuze ko amasezerano y’imyaka 10 hagati y’u Rwanda na Formula 1 ashobora kuba amahirwe akomeye kuri siporo yo muri Afurika, ariko ko hari impungenge zishingiye ku miyoborere y’u Rwanda n'uko rufata abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
HRW ivuga ko abanyamakuru n’abandi banenga ubutegetsi bashobora guhura n’igitutu mbere, mu gihe na nyuma y’isiganwa. Igaragaza kandi ko abantu batagira aho baba n’abacuruzi bo mu muhanda bashobora gufatwa mbere y’ibikorwa mpuzamahanga bikomeye, ikavuga ko bamwe bajyanwa mu bigo byiswe transit centers kugeza igihe abashyitsi b’abanyamahanga bavuye mu gihugu.
Uyu muryango unavuga ko u Rwanda rushobora gukoresha iryo rushanwa mu kunoza isura yarwo ku rwego mpuzamahanga, mu gihe ibibazo by’uburenganzira bwa muntu bikomeje kuvugwa. Ibyo wabyise sportswashing, ni ukuvuga gukoresha ibikorwa bikomeye bya siporo mu kurangaza abantu ku birego igihugu gishinjwa.
Mu bindi HRW yagarutseho harimo uruhare ishinja u Rwanda mu gushyigikira umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse n’ibirego bijyanye no kwimura abaturage ku gahato, gufunga abantu uko bishakiye n’impfu z’abasivili.
HRW ivuga ko yandikiye ubuyobozi bwa Formula 1 ku wa 24 Gashyantare 2026, ibusaba gusobanura ingamba bufite zo gukumira ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu rijyanye n’amarushanwa yabwo, ariko ko itari yabona igisubizo kugeza igihe iyi nkuru yasohokeye.
Irasaba Formula 1 gukora isuzuma ryimbitse ku ngaruka isiganwa rizagira ku burenganzira bwa muntu, kugisha inama imiryango yigenga no gushyira mu masezerano ingingo zifatika zirengera abanyamakuru bazakurikirana iri rushanwa.
U Rwanda ruhora rwamagana raporo za Human Rights Watch (HRW), ruyishinja kubogama no gushinja u Rwanda ibirego badafitiye Ibimenyetso ko rutera inkunga M23.
Mu gisubizo cyasohowe ku wa 10 Kamena 2026, Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye ibirego bya HRW byerekeye uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu gushaka abantu ku gahato, gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, iyicarubozo n’ubundi bugizi bwa nabi.
U Rwanda rwavuze ko HRW itagomba gufata ibikorwa bya M23 nk’aho ari ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda, kandi rusaba iperereza ryigenga, rikozwe mu mucyo kandi rishingiye ku bimenyetso bifatika.


