Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere ushize yabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica muri Antigua na Barbuda, aho bombi bitabiriye Inama ya Commonwealth 2026, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.
Mu butumwa yatambukije kuri X, Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holiness yagize ati: :Ubwo nari ndi hano mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth i Antigua na Barbuda, nahuye na Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, kugira ngo tuganire ku gushimangira umubano hagati ya Jamaica n’u Rwanda”.
Minisitiri w’Intebe Holiness akomeza avuga ko “Ibiganiro byacu byatanze umwanya wo gusuzuma ahantu hadufitiye inyungu, gusangira ibitekerezo ku bibazo bigira ingaruka ku bihugu byacu no kureba amahirwe yo kurushaho gukorana neza”.
“Mu gihe Jamaica ikomeje kubaka ubufatanye burenze akarere kacu, ibiganiro nk’ibi ni ingenzi mu guhanga amahirwe mashya y’ubucuruzi, ishoramari n’iterambere ku nyungu z’abaturage bacu,” ibi ni ibyo Holiness yakomeje atangaza.
Ku ruhande rwayo, Perezidansi y’u Rwanda yavuze ko abayobozi bombi baganiriye ku bufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda na Jamaica, ndetse n’inzira zo kurushaho kwagura ubu bufatanye mu nzego zifitiye inyungu impande zombi, zirimo ubuzima, igisirikare, ubukerarugendo, n’izindi.
