Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA) ryatangaje ko u Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, riteganyijwe gutangira mu ntangiriro za 2030, rikazajya riba ku bufatanye na Visit Rwanda.
Ibi byatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 12 Ukwakira 2026, mu muhango wabereye muri BK Arena, witabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi batandukanye. Muri uwo muhango hasinywe amasezerano y’imyaka 10 agamije kugarura iri rushanwa ku Mugabane wa Afurika.
Iri siganwa rizaba irya 24 ku ngengabihe ya Formula 1, yari isanzwe igizwe n’amasiganwa 23 abera mu bice bitandukanye by’Isi. Rizaba ari na ryo siganwa ryonyine rya Formula 1 rizajya ribera ku Mugabane wa Afurika.
Kwakira iri rushanwa bizaba ari intambwe ikomeye, kuko Afurika itaherukaga kwakira isiganwa rya Formula 1 kuva mu 1993. Mu mpera za 2024, ni bwo Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwifuza kwakira iri rushanwa.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rwitegura kwakira iri siganwa kandi rwiyemeje kugira uruhare mu guteza imbere uyu mukino ku Mugabane wa Afurika.
Yagize ati: “Uyu munsi, nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwishimiye kugira uruhare muri gahunda igamije guhindura uko Afurika igaragara mu ruhando mpuzamahanga rwa siporo.
Isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix rizajya ribera ku kibuga cyihariye kizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya.
Iki kibuga kizaba giherereye mu bilometero bigera kuri 40 mu majyepfo y’Umujyi wa Kigali, kikazubakwa hubahirijwe ibisabwa na FIA ku bibuga byo ku rwego rwa mbere, bizwi nka Grade 1, kugira ngo cyemererwe kwakira amasiganwa ya Formula 1.
Imiterere yacyo izashingira ku butaka karemano bw’aho kizubakwa, ku buryo umuhanda w’isiganwa uzanyura ahantu hafite ubutumburuke butandukanye. Ibi biteganyijwe ko bizongerera abapilote imbogamizi mu gihe cy’amasiganwa, bikanarushaho gushimisha abayakurikirana.
Uretse kwakira Formula 1, icyo kibuga giteganyijwe no kuzajya cyakira andi marushanwa mpuzamahanga y’imodoka, ibirori, inama n’ibikorwa by’imyidagaduro.
Uyu mushinga uri muri gahunda ngari iyobowe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), igamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo, ibikorwa remezo n’ubucuruzi.
Biteganyijwe ko kubaka iki kibuga no kwakira amarushanwa akomeye bizafasha gukurura abashoramari, kongera umubare w’abakerarugendo no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi mu Bugesera no mu bindi bice by’igihugu.
U Rwanda rumaze kwakira ibindi bikorwa bikomeye mpuzamahanga birimo Shampiyona y’Isi y’Amagare, amarushanwa ya Basketball Africa League (BAL), Inteko Rusange ya FIFA yabaye mu 2023, ndetse n’Inteko Rusange ya FIA n’umuhango wo gutanga ibihembo byayo byabereye mu Rwanda mu 2024.
U Rwanda rwari mu bihugu bya Afurika byagaragaje ubushake bwo kwakira Formula 1, hamwe na Afurika y’Epfo.
Nubwo amasezerano y’imyaka 10 yashyizweho umukono, amakuru arambuye ku itariki nyayo isiganwa rya mbere rizaberaho, ingengabihe y’imirimo yo kubaka ikibuga n’ibindi bikorwa bizaranga icyumweru cy’amarushanwa yari ataratangazwa.
Kwakira Formula 1 African Grand Prix biri muri gahunda y’u Rwanda yo kurushaho kwigaragaza nk’icyicaro mpuzamahanga cya siporo, ubukerarugendo, udushya n’ubucuruzi.


