Cristiano Ronaldo yatangaje ko yiyumva nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru, ashingira ku bitego amaze gutsinda n’imibare y’ibyo yagezeho mu myaka amaze akina ruhago.
Uyu mukinnyi w’imyaka 41 ukinira Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na CNN, aho yavuze ko abantu badaha agaciro gahagije urwego ariho n’ibitego amaze gutsinda.
Ronaldo amaze gutsinda ibitego 980 mu mikino 1.337 yakinnye mu makipe no mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal. Abajijwe niba intego ye ari ukugera ku bitego 1.000, yavuze ko azabigeraho igihe bizashobokera.
Yagize ati: “Ndamutse maze gutsinda ibitego 920, 925 cyangwa 930, umukinnyi mwiza mu mateka ni njye, nta kindi. Imibare irivugira.”
Nubwo intego yo kugera ku bitego 1.000 yaba ari ikintu gikomeye kuri we, Ronaldo yavuze ko adashaka guhangayikishwa cyane n’ibizaba mu gihe kiri imbere.
Ibi abivuze nyuma y’impaka zavutse ubwo yavaga mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal mbere y’uko imikino mpuzamahanga iheruka irangira.
Mu cyumweru cyabanje, Ronaldo yari yanenze umutoza wa Portugal, Jorge Jesus, amushinja kutubahiriza ibyo bari bumvikanyeho no gutangaza ibisobanuro avuga ko bitari ukuri ku byatumye ava mu ikipe.
Ku bijyanye n’igihe azasezerera ruhago, Ronaldo yavuze ko atazi neza igihe azahagarikira gukina, nubwo mbere yari yaragaragaje ko ashobora kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’umwaka w’imikino uzarangira muri Kamena 2027.
Yongeyeho ko atarateganya gusezera burundu mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal, ahubwo yifuza kubona amahirwe yo gukina umukino umwe cyangwa myinshi yo gusezera ku bafana.
Ronaldo ni we uyoboye abakinnyi b’abagabo batsinze ibitego byinshi mu makipe y’ibihugu, aho amaze gutsindira Portugal ibitego 146. Mu rugendo rwe rwa ruhago, yakiniye amakipe arimo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid na Juventus, mbere yo gukomereza muri Al Nassr.
Nubwo Ronaldo yemeza ko ari we mukinnyi mwiza mu mateka, ikiganiro cyo kumugereranya n’abandi bakinnyi bakomeye nka Lionel Messi, Pelé na Diego Maradona gikomeje kuba ingingo y’impaka mu bakunzi ba ruhago ku isi.


