Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasubije ibibazo byagaragajwe n'u Rwanda mu Nama y'Akanama k'Umutekano ka Loni ku bijyanye no gusubiza Gen. Major Sylvain Ekenge ku mwanya w'Umuvugizi w'Ingabo za Congo (FARDC).
Ibi byabaye mu nama yabaye kuwa Kabiri, itariki ya 29 Nzeri, yari iyobowe n'u Bufaransa. Mu nama y'Akanama gashinzwe Umutekano iba buri gihembwe ku kibazo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Ambasaderi Zénon Mukongo Ngay, uhagarariye iki gihugu mu Muryango w'Abibumbye, yanenze cyane ibyatangajwe n'u Rwanda ku bijyanye na Gen. Ekenge.
Asubiza ku gitekerezo cyatanzwe n'uhagarariye u Rwanda, Ambasaderi wa Congo yamaganye cyane igitekerezo cy'uko Kigali ishobora kwivanga mu byemezo bireba imicungire y'abasirikare bakuru ba Congo.
" U Rwanda ntirushobora kudusaba gushyiraho abayobozi bo ubwabo bahisemo, ibyo nta shingiro bifite!" ni ko Zénon Mukongo Ngay yatangaje mu ijambo rye.
Yakomeje agira ati: "General Major Sylvain Ekenge ni umusirikare wa Congo wongeye gusubizwa mu mwanya w’uvugira ingabo, none ibyo bikaba ikibazo ku Rwanda? Biratangaje cyane! Biragaragara ko mwita cyane ku bibera muri DRC, nyamara twe nta cyo tuzi ku byerekeye ibibera mu gihugu cyanyu,"
Yakomeje ijambo rye ashinja u Rwanda kuba rushishikajwe n’umutungo kamere wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ati: "Nzi neza ko ubu ari ubutunzi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), ari umutungo kamere wacu, ariko hari aho bigarukira. Ntimushobora kuzakomeza kuwusahura iteka ryose".
Guterana amagambo hagati ya Kinshasa na Kigali bije nyuma y'uko, nubwo nta tangazo ribyemeza ryashyizwe ku mugaragaro, hasohotse itangazo ryashyizweho umukono na Gen. Major Ekenge nk'Umuvugizi wa FARDC, yemeza urupfu rwa Lieutenant General Lucien René Likulia (wari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare muri FARDC) na Lieutenant General Joseph Mutombo Katalay Tiende (Perezida wa mbere w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo), baherutse gupfira mu mpanuka y'indege.
Twabibutsa ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, Major General Sylvain Ekenge, yagiye kuri radiyo na televiziyo by’igihugu cya Congo (RTNC), yamagana ibyo yise "amayeri" y’abagore b’Abatutsi, avuga ko ubashaka bakakuzaniraho benewabo babita babyara babo cyangwa abishywa bagamije kubyarana nabo ngo bakomeze ubwoko bwabo. Yanagarutse ku byago by’umutekano bifitanye isano n’ubwo bwoko bw’abantu, anaburira abaturage ba Congo abasaba kwirinda gushaka abagore b’Abatutsi.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

