Nouvelle-Zélande yatangiye gukurikirana icyateye urupfu rwa Justin Conaglen, wahoze ari umusirikare wo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe w’iki gihugu (NZSAS), nyuma yo gupfira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yakoreraga sosiyete y'abacanshuro.
Amakuru yatangajwe na The New Zealand Herald ku wa 25 Nzeri 2026, avuga ko Conaglen yapfuye nyuma y’ibyumweru bike avuye burundu mu Ngabo za New Zealand (NZDF). Yari amaze igihe ari mu kiruhuko adahembwa kuva muri Werurwe, mbere yo gusezererwa burundu muri Kanama.
Conaglen yari umwe mu basirikare bafite ubunararibonye muri NZSAS, umutwe w’ingabo zidasanzwe za New Zealand.
Mbere yo kwinjira muri uyu mutwe, yari yaranyuze mu Ngabo zirwanira mu Kirere za kiriya gihugu zizwi nka Royal New Zealand Air Force, inzira itari isanzwe ku basirikare binjira muri NZSAS.
Nyuma yo kujya mu kiruhuko adahembwa, Conaglen yatangiye gukorera mu rwego rw’umutekano w’abikorera. Ibi byatumye NZDF igenzura niba yari yaratangiye ako kazi mbere y’uko ava burundu mu gisirikare.
Urupfu rwe rwabaye mu gihe abahoze mu mitwe y’ingabo zidasanzwe bagenda bashakishwa n’ibigo by'abacanshuro by’abikorera bikorera mu bice bitandukanye by’Isi, birimo Afurika.
The New Zealand Herald ivuga ko abakozi bafite ubuhanga bwihariye bashobora kubona amasezerano ahemba kugera kuri 2,000 z’amadolari ya Amerika ku munsi, bitewe n’inshingano n’ubushobozi bwabo.
Dosiye ya Conaglen kandi yongeye kuzamura ikibazo cy’ikoreshwa ry’abahoze mu ngabo zidasanzwe mu bice birimo intambara, by’umwihariko muri RDC, igihugu kimaze igihe kiri mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba.
Mu gihe FARDC ihanganye na AFC/M23, Kinshasa yagiye yifashisha abacanshuro bafite ubumenyi mu bikorwa by’umutekano.
Kugeza ubu, amakuru yizewe ntabwo agaragaza ko Conaglen yarwanaga ku ruhande rwa FARDC cyangwa AFC/M23. Icyemejwe ni uko yari muri RDC, aho yakoreraga Sosiyete yigenga y'umutekano, ndetse ko New Zealand iri gushaka kumenya neza icyateye urupfu rwe.
Kuri ubu haracyaregerejwe ibisobanuro birambuye ku cyateye urupfu rwe, inshingano yari afite muri RDC n’uwari umukoresha we.
Amakuru icyakora avuga ko muri RDC yahembwaga abarirwa muri $ 9,000 ku kwezi.


