U Bushinwa ntibukinyuzwe no gushora imari muri Afurika gusa; burimo no kohereza imbaraga zabwo za gisirikare ku mugabane. Kuva ku mbunda kugeza ku ndege zitagira abapilote, ibifaru kugeza ku bwirinzi bw’ibitero byo kirere, Beijing ubu irimo guha Igisirikare muri Afurika ibikoresho bigezweho cyane cyane muri Mali na Burkina Faso.
Byongeye kandi, uyu mugabane urimo kuba ahantu ho guhugurira Ingabo z'u Bushinwa, zishaka kugaragaza ubushobozi bwazo bwo gukora ibikorwa birenga imbibi zabwo.
Hamwe na za misile z'u Bushinwa muri Burkina Faso, indege zitagira abapilote z’intambara muri Cote d’Ivoire, n’intwaro zikoreshwa mu kwirinda ibitero byo mu kirere muri Mali, Beijing irimo gusunika inka zayo ku mugabane wa Afurika nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga.
Biravugwa ko igihe cyo gucuruza gusa imbunda n’ibifaru by’u Bushinwa byarangiye; ubu butanga na za radar, za misile, n'ibikoresho by'intambara y'ikoranabuhanga.
Iyi nkuru ivuga ko bwafatiranye igenda ry’Ingabo z’u Bufaransa ziva muri Sahel, amananiza ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ntwaro zazo, no u Burusiya ubu buhugijwe n'intambara yabwo muri Ukraine.
Ariko, ngo u Bushinwa burimo kurenga kugurisha intwaro cyangwa ibikoresho gusa. Mu Misiri, indege esheshatu z'intambara z'Abashinwa zakoze ibirometero 6.000 zigiye gukorana imyitozo n'indege za Rafale zakozwe n'Abafaransa, ibifatwa nk’amahirwe y’imbonekarimwe yo kwipima n’izo ndege zikorerwa mu burengerazuba.
Kuva bwafungura ibirindiro bya mbere bya gisirikare muri Djibouti mu 2017, u Bushinwa kandi bwakomeje kongera imyitozo yo mu mazi no kongera ingabo. Intego: kwiga uburyo bwo kurwana intambara kure y'iwabo, ariko kandi bukarinda ishoramari ryabwo n'abaturage babwo. Ikindi ni ukugaragariza ibihugu by’ibihangange byo mu burengerazuba ko ari umufatanyabikorwa w'ingenzi mu bya gisirikare.
Muri urwo rwego rero, ngo Afurika ntirimo kuba isoko ry'ingenzi gusa ahubwo irimo no kuba ikibuga cy’imyitozo cy’Igisirikare cy'u Bushinwa.

