Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kitazagaba ibitero bishya kuri Iran mbere y’amatora yo hagati muri manda ya Perezida ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026, avuga ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bikomeje gutanga icyizere.
Mu butumwa yashyize kuri Truth Social ku wa 8 Ukwakira 2026, Trump yavuze ko Amerika na Iran biri mu biganiro, nubwo ingamba zo gukumira Iran zizakomeza.
Iri tangazo rije nyuma y’amakuru yavugaga ko Amerika yari iri gutegura uburyo bwo kugaba ibitero bishya kuri Iran, bikaba byari byatumye ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bizamuka.
Hagati aho, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye cyiteguye gufasha mu gushaka igisubizo cyarangiza intambara.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, na we yavuze ko igihugu cye cyifuza amasezerano arambye, ariko ashinja Amerika kutubahiriza ibiganiro.
Intambara hagati ya Amerika na Iran yatangiye gukaza umurego nyuma y’ibitero byagabwe kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026, ikomeje kugira ingaruka ku mutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati no ku isoko rya peteroli ku isi.


