Bwiza
ads

TP Mazembe yatatswe n'abafana kuri hoteli muri Tunisia

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 21 Ukwakira 2026 saa 15:10
Iminota 2 yo gusoma
TP Mazembe yatatswe n'abafana kuri hoteli muri Tunisia

1371783

Ikipe ya TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ishobora kurega mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ishinja abafana ba Club Africain yo muri Tunisia kubangamira abakinnyi bayo mbere y’umukino wo kwishyura mu ijonjora rya CAF Champions League.

Mu itangazo iyi kipe yasohoye ku rubuga rwayo rwa Facebook ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026, yavuze ko ku mugoroba wo ku wa Kabiri, itsinda ry’abafana ba Club Africain ryatatse hoteli iyi kipe icumbitsemo maze rituritsa ibishashi n’ibindi bikoresho biturika mu gihe kirenga iminota 10.

TP Mazembe ivuga ko ibyo bikorwa byahungabanyije ituze ry’aho icumbitse, bishobora no kugira ingaruka ku myiteguro y’abakinnyi bayo mbere y’umukino ukomeye uteganyijwe ku Cyumweru.

Iyi kipe yatangaje ko ishobora gufata ingamba zikwiye, zirimo gushyikiriza CAF ikirego, ivuga ko ibyabaye bishobora kuba binyuranyije n’amabwiriza agenga amarushanwa.

Ibi bibaye mu gihe TP Mazembe na Club Africain zihatanira itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

Umukino ubanza wabereye i Lubumbashi muri RDC ku wa Gatandatu ushize, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Josue Kazima ni we wafunguriye TP Mazembe amazamu, mbere y’uko Alain Kanté yishyurira Club Africain bidatinze.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, kuri Stade Hamadi Agrebi i Radès muri Tunisia.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.