Bwiza
Kwamamaza (Sponsor)ads
ads

Shema Ngoga Fabrice wayoboraga FERWAFA yeguye

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Gatatu, 30 Nzeri 2026 saa 02:31
Iminota 2 yo gusoma585 Abasomye
Shema Ngoga Fabrice wayoboraga FERWAFA yeguye
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Shema Ngoga Fabrice wayoboraga Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yeguye kuri uwo mwanya.

Mu ibaruwa ye yo kuwa 29 Nzeri 2026 yandikiye Inteko rusange ya FERWAFA, BWIZA yabonye, Shema Ngoga Fabrice, avuga ko ukwegura kwe bigamije gutuma FERWAFA ikomeza kugirirwa icyizere.

Yagize ati " Banyamuryango b’Inteko Rusange, mbandikiye mbamenyesha ko nsezeye ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), guhera ako kanya.Iki cyemezo ngifashe nyuma y’ikibazo kijyanye n’ubunyangamugayo cyavutse gifitanye isano n'uwo ndi we. Nizera ko kwegura ari cyo gikorwa gikwiye kurusha ibindi kugira ngo haringirwe icyizere n’icyubahiro bya FERWAFA, icyizere abaturage bayifitiye gikomeze, kandi inzira ziteganyijwe n’amategeko zikomeze nta kubangamirwa."

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Yakomeje ati " Kwegura kwanjye ntigukwiye gusobanurwa birenze ibyo inzego zibifitiye ububasha zizagaragaza nyuma y’igenzura n’imikoranire ikwiye. Ndakomeza gushyigikira amahame yo kubazwa inshingano, gukorera mu mucyo no kugira imiyoborere myiza mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.Niteguye gufasha mu ihererekanya ry’inshingano kugira ngo imirimo ya FERWAFA ikomeze nta nkomyi."

Shema Ngoga Fabrice muri iyi baruwa ye, yashimiye Inteko Rusange, Komite Nyobozi, abakozi ba FERWAFA, abafatanyabikorwa, abafana, Amavubi, ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu bufatanye no kumugirira icyizere mu gihe yamaze ayobora FERWAFA.

Yashimangiye ko kuba yaragize amahirwe yo gukorera umupira w’amaguru w’u Rwanda byamubereye icyubahiro.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Shema Ngoga Fabrice yari Perezida wa FERWAFA kuva 30 Kanama 2025. Yari akurikiranyweho sheki zitazigamiwe n’uburiganya mu kibazo cy’ubucuruzi bwite; nyuma yagiranye ubwumvikane n’Ubushinjacyaha, urukiko rubyemeza ku 22 Nzeri 2026, ahanishwa amezi 6 y’igifungo gisubitswe umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw, hanyuma arekurwa.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com