Umunyarwandakazi uzwi ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, yatangaje ko hari igihe yanze izuru rye, abihuza n’ibyo yagiye yumva mu muryango no muri sosiyete yakuriyemo, ariko ko ubu amaze kwiga kwiyakira no gukunda uko yaremwe.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram bumara amasaha 24, Shaddyboo yavuze ko mu myaka yashize, atakundaga izuru rye kuko yari yarumvise amagambo menshi yerekeye Abahutu n’imiterere y’amazuru yabo.
Yagaragaje ko ibyo umuntu yigishwa akiri muto bishobora kugira uruhare mu buryo yibona, ku buryo ashobora no kwanga igice cy’umubiri we kubera imyumvire yakuriye mu bantu bamukikije.
Yagize ati: “Mu myaka ya kera ya Shaddyboo, sinakundaga izuru ryanjye rinini kubera ibyo nakuze numva ku Bahutu no ku miterere y’amazuru yabo. Tekereza kwanga izuru ryawe bwite kubera ibyo sosiyete yakwigishije!”
Shaddyboo yanavuze ko uko agenda amenya amateka ya Afurika, ari na ko arushaho kwibaza ku bintu yize cyangwa yabwiwe kera, cyane cyane ibijyanye n’imiterere y’abantu n’uko bagomba kwibona.
Yatanze urugero rw’ibishushanyo n’ibibumbano byo mu Misiri ya kera bigaragaramo amazuru yangiritse. Yavuze ko amwe muri ayo mazuru ashobora kuba yarangijwe ku bushake, nubwo impamvu zabyo zitandukanye bitewe n’igishushanyo.
Yagaragaje ko iyo umuntu agiye gusobanukirwa amateka ye n’inkomoko y’imyumvire yari afite, ashobora kubona ko hari ibintu yagiye yanga kuri we kandi yari akwiye kuba yarabyakiriye.
Yagize ati: “Tekereza kumara imyaka wanga ikintu kuri wowe kandi warashoboraga kwiga kugikunda.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Shaddyboo yavuze ko ubu yemeye izuru rye kandi ko atakiri mu rugamba rwo kurwanya isura ye bwite.
Yasoje agaragaza ko yahisemo kwiyakira aho gukomeza guhangana n’imiterere y’umubiri we.



