Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatunguye abari bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye muri Michigan, ubwo yashimagizaga amabuno y’umuraperikazi Nicki Minaj, akavuga ko ari meza cyane kandi ko bigoye kutayarangarira.
Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ubwo Trump na Nicki Minaj bitabiraga igikorwa cyo gushyigikira abakandida b’Ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora yo hagati mu gihembwe, cyabereye mu mujyi wa Port Huron, muri Leta ya Michigan.
Mu ijambo rye ryamaze hafi amasaha abiri, Trump yagarutse ku magambo aherutse kuvugwaho yo gushimagiza ikibuno cya Senateri Jon Husted, asobanura ko yari urwenya kandi ko abantu batigeze basobanukirwa neza n’icyo yashakaga kuvuga.
Yagize ati: “Ntabwo nigeze mbikora ku mugabo. Ku bagore narabikoze, ariko ku bagabo oya.”
Yakomeje agira ati: “Ari shahu, hari ikibuno cyiza cyane nigeze kubona: icya Nicki Minaj.”
Trump yongeyeho ko amabuno ya Minaj bigoye kutayabona, amusaba guhaguruka kugira ngo abari muri icyo gikorwa bamurebe. Minaj yarahagurutse aramuramutsa, maze Trump avuga ko yizeye ko atamubabaje, ashimangira ko bamukunda kandi ko amaze igihe kirekire abashyigikira.
Nyuma yaho, Trump yongeye gushimagiza Minaj, avuga ko atigeze asa neza nk’uko yari ameze uwo munsi, anavuga ko ari umuntu wihariye kandi w’umunyabwenge.
Mu ijambo rigufi yagejeje ku bari bateraniye muri icyo gikorwa, Nicki Minaj yasabye abaturage ba Michigan kugira uruhare mu mpinduka avuga ko igihugu kirimo.
Yanagaragaje ko adashyigikiye ibikorwa byo gufasha abana bihinduza igitsina, avuga ko abana bakwiye kurindwa ibyo abona ko bishobora kubagiraho ingaruka.
Mu gusoza, Minaj yabwiye Trump ko ari iby’agaciro kuri we guhagararana na we, amwizeza ko azakomeza kumushyigikira.
Yagize ati: “Perezida Trump, ni iby’agaciro guhagararana nawe buri gihe. Nzakomeza kugushyigikira iteka ryose, kandi niwongera kwiyamamaza, nzongera kugushyigikira.”
Nicki Minaj wahoze anenga zimwe muri politiki za Trump ku bijyanye n’abimukira, mu gihe cya manda ye ya mbere, mu myaka ya vuba yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bifitanye isano na Trump n’Ishyaka ry’Aba-Républicains.



