Bwiza

Rurageretse hagati ya Noopja na Alex Muyoboke

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 5 Ugushyingo 2026 saa 21:13
Rurageretse hagati ya Noopja na Alex Muyoboke

1433706

Umwuka mubi ukomeje kuvugwa hagati ya Noopja na Alex Muyoboke, bombi bakorana n’umuhanzi The Ben, nyuma y’amakimbirane bivugwa ko yatangiye mbere y’igitaramo giherutse kubera i Kampala muri Uganda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE avuga ko ikibazo cyakomotse ku gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya ‘Comedy Store’, cyabaye ku wa 30 Ukwakira 2026, cyitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Diamond Platnumz na The Ben, wari uherekejwe n’itsinda rimufasha mu kazi ke ka buri munsi.

Bivugwa ko mu bantu bane bari bemerewe guherekeza The Ben, Alex Muyoboke wari ufite inshingano zo gutoranya abazajyana na we atashyizemo Noopja. Iki cyemezo ngo cyababaje Noopja, bituma umwuka mubi urushaho gufata indi ntera hagati yabo.

Amakuru avuga ko Noopja atari yateganyije kujya muri Uganda, ariko nyuma y’uko abari bahari babonye ko ataje, hagafatwa iya mbere mu kumuhamagara, yahise ajyayo mu buryo butari bwarateguwe.

Nubwo bombi bamaze igihe bakorana na The Ben, bivugwa ko umubano wabo utifashe neza kuva ku wa 1 Mutarama 2026, aho kutumvikana kwabo kwongeye kugaragara cyane mu gihe cy’iki gitaramo.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.