Umuhanzikazi Bwiza Emerance ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho ari gukwirakwizwa agaragaza ibihe byihariye yagiranye n’umusore witwa Abdul, bivugwa ko yari yaramwambitse impeta y’urukundo.
Ayo mashusho akomeje gushyirwa hanze n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bivugwa ko baba bari gukoreshwa n'uyu musore witwa Abdul wari warambitse Bwiza impeta.
Mu ijoro ryakeye hasohotse amashusho atandukanye Bwiza n'uyu musore bari gusomana ndetse banambaye imyenda yo kurarana.
Nyuma yayo, uyu munsi hasohotse andi uyu musore ari kwambika impeta y'urukundo Bwiza mu muhango wari witabiriwe n'abarimo Nyambo inshuti ya Bwiza.
Bivugwa ko uyu musore yagambiriye guharabika Bwiza nyuma y'uko amubenze. Uyu yiyemeje kubikora binyuze muri ayo mashusho amaze kujya kujya hanze ndetse ko hari n'andi bari gutera akabariro ashobora kujya hanze vuba.
Amakuru avuga ko uyu musore na Bwiza bigeze gukundana ariko Bwiza aza kubona ko baramutse babanye batashobokana hanyuma ahitamo kumusubiza impeta ye aho kuzakora "divorce" akigera mu rugo.
Nyuma yo gutandukana n'uwo musore, Bwiza yakomeje ubuzima aza gukundana na Uhujimfura Jean Claude ari nabwo bakoze ubukwe, nyuma uwo musore batandukanye avuga ko agomba gukora ibishoboka byose akamusebya.
Nubwo bimeze bityo kuri urwo ruhande rwa Abdul, hari n'abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga nabo batangiye guha gasopo uyu musore.
Bari kumubwira ko nubwo ari gusohora ayo, na we bafite aye atandukanye mu nkumi zitandukanye i Dubai.
Si ibyo gusa hari n'andi mabanga ye ngo bashobora kumena y'icyatumye bwiza amutera indobo.
Kugeza ubu yaba Abdul cyangwa Bwiza ntawari wagira icyo atangaza kuri ibi. Ibiri hanze byose ni ibiri gutangazwa n'abantu bivugwa ko bari gutumwa na ba nyirubwite.
Aya mashusho yatangiye gusakara nyuma y’uko Bwiza asezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, usanzwe ari umujyanama we akaba n’umuyobozi wa KIKAC Music, inzu ireberera inyungu ze mu muziki.
Ku wa 23 Ukwakira 2026, Bwiza Emerance na Uhujimfura Jean Claude basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.
Aba bombi bari bamaze imyaka itanu bakorana, kuva mu 2021 ubwo Bwiza yatangiraga urugendo rwe mu muziki. Gusezerana kwabo kwabaye nyuma y’igihe bari bamaze bavugwa mu rukundo, nubwo batari barabitangaje ku mugaragaro.



