Umugabo w’imyaka 29 ukekwaho ubujura yapfuye nyuma yo gukomerekera mu bushyamirana n’abaturage n’abanyerondo bari batabaye ubwo we na bagenzi be babiri basangwaga batobora butike bagamije kuyiba mu Karere ka Ruhango.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kanzu, Akagari ka Gishweru, Umurenge wa Mwendo, mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Ugushyingo 2026.
Amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko abantu batatu bitwaje intwaro gakondo binjiye muri butike ya Tuyisenge Thierre w’imyaka 23, batangira kuyitobora bagamije kwiba ibicuruzwa birimo.
Abaturage bamaze kubimenya bahise batabara bafatanyije n’irondo kugira ngo babafate. Icyakora, abo bakekwaho ubujura barabarwanyije, havuka ubushyamirane bwaje gutuma umwe muri bo witwa Binguyeneza Jean Marie Vianney, w’imyaka 29, akomereka bikomeye, nyuma aza gupfa. Abandi babiri bahise bacika.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje iby’uru rupfu, anasaba abaturage kwirinda ibikorwa by’ubujura kuko bihungabanya ubukungu, umutekano n’iterambere ry’abaturage.
Yagize ati: “Turakangurira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubujura kuko bihungabanya ubukungu n’umutekano. Ababikora turabibutsa ko Polisi itazihanganira ibikorwa nk’ibi kandi ko abakora ibyaha bazakomeza gushakishwa bagashyikirizwa ubutabera.”
Yakomeje asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe igihe bakeka ko hari abantu bari gukora ibyaha, bakirinda kwihanira ahubwo bakabimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo zikurikirane ibyabaye hakurikijwe amategeko.
Polisi yatangaje ko abantu batanu bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana kugira ngo bafashe mu iperereza rigamije kumenya uko ubwo bujura bwakozwe n’abandi bashobora kuba barabugizemo uruhare.
Hagati aho, abandi bantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura baracyashakishwa.


