RIB yihanangirije abaturarwanda ku buriganya bukorerwa mu matangazo ya E-bikes
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagiriye inama Abaturarwanda yo kwitondera amatangazo acururiza amagare akoreshwa n’amashanyarazi (E-bikes) n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kubona ko hari abatekamutwe bayakoresha mu kwambura abantu amafaranga.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko hari abantu bakoresha ayo matangazo mu gushuka abaguzi, babasaba kubanza kohereza amafaranga kugira ngo bazabagezeho ibicuruzwa mu gihe gito, nyamara intego yabo ari ukubambura.
Yasobanuye ko abo bantu bakoresha amafoto y’ibicuruzwa agaragara neza n’ibiciro biri hasi cyane kugira ngo bashimishe abaguzi, babatere kwihutira kugura bataragenzuye niba abamamaza ari abacuruzi bizewe.
RIB yasabye abaturage kujya babanza kugenzura neza uwamamaza igicuruzwa, aho ubucuruzi bwe bukorera n’ukuri ku byo aba acuruza mbere yo gufata icyemezo cyo kugura.
Mu butumwa bwe, Dr Murangira yagize ati: “Muzirikane ko ibintu byose byamamazwa ku mbuga nkoranyambaga ko iteka biba atari ukuri. Ntihakagire ushukwa n’amafoto meza cyangwa igiciro gito, kuko ari uburyo bumwe bifashisha bareshya abo bashaka gushuka.”
Yakomeje asaba abantu kwirinda kohereza amafaranga ku bantu batabanje kugenzura neza umwirondoro wabo n’ubwizerwe bw’ubucuruzi bwabo, kugira ngo birinde guhomba amafaranga yabo.
RIB yasabye kandi abaturage gusangiza abandi ubu butumwa, kugira ngo barusheho kugira amakenga ku bicuruzwa bamamaza kuri murandasi no gukumira ibikorwa by'uburiganya bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.


