Bwiza
ads

RDC: Ange Mushobekwa yitandukanyije na Joseh Kabila nyuma y’ishingwa rya FRN

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kabiri, 13 Ukwakira 2026 saa 06:30
Iminota 2 yo gusoma
RDC: Ange Mushobekwa yitandukanyije na Joseh Kabila nyuma y’ishingwa rya FRN

Umunyapolitikikazi Marie-Ange Mushobekwa wari umuntu wegereye cyane Joseph Kabila wabaye Perezid awa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yafashe icyemezo cyo kwitandukanya na we nyuma y’uko uyu Kabila ashinzwe ihuriro rishya rirwanya ubutegetsi “Front pour la Refondation de la Nation” rigiye gusimbura AFC/M23.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Mushobekwa yanditse ati: "Ubu noneho kuva yahisemo gufata inzira yo gukoresha intwaro kugira ngo arengere imyizerere ye ya politiki, Nahisemo kwitandukanya n’iyo nzira ntafite aho mpuriye na yo na gato… "

Mushobekwa yakomeje agira ati: "Nubwo bimeze bityo ariko, nzakomeza urugamba rwanjye rwo guharanira demokarasi, nkiri muri opposition hano i Kinshasa, mu buryo bwa repubulika kandi n'amaboko yanjye yambaye ubusa".

Usibye Mushobekwa, hari n’abandi bari abayoboke b’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila bahisemo kwitandukanya na we, mu gihe abandi bamushimiye ku Ntambwe nshya yateye.

Abandi bafashe icyemezo cyo kwitandukanya na Joseph Kabila, ni abatuye i Kinshasa cyane cyane, ahari kubera impungenge z’umutekano wabo.

Nka Aristote Ngarime, utuye i Kinshasa, yahise asezera mu ishyaka “Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie (PPRD)” ryahoze ku butegetsi kubwa Kabila.

Undi twavuga ni Patrick Nkanga Bekonda, na we uba i Kinshasa, wavuye muri PPRD, yegura no ku mirimo ye nk'umunyamabanga wa Biro ya Politiki.

Patrick Nkanga Bekonda
Patrick Nkanga Bekonda

Hari n’abamushimye nk’umunyapolitiki Franck Diongo yashimiye Joseph Kabila kuba yagizwe umuyobozi wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN).

Ati: "Yaba igihano cy'urupfu, cyangwa gutotezwa, cyangwa ubuhungiro, ntibyigeze bisenya icyemezo cyawe n’urukundo ufitiye Congo!"

Franck Diongo yamaganye icyo yise “kunanirwa kw'ubutegetsi bwa Tshisekedi,” yerekana ko “kutagira igikorwa kuri ibyo ari ubufatanyacyaha.”

Ati: "Ubuswa bumaze igihe kinini! Congo iri mu kaga!"

Marie-Ange Mushobekwa ni umunyamakuru wahindutse umunyapolitikikazi wavutse ku itariki ya 19 Ukuboza 1973, avukira i Bukavu (Kivu y'Amajyepfo). Yabaye Minisitiri w’uburenganzira bwa muntu kuva mu 2016 kugeza 2019 ku butegetsi bwa Joseph Kabila, yanabaye kandi minisitiri w’itumanaho n’umuvugizi w’agateganyo wa guverinoma muri 2019 nyuma yo kujya ku butegetsi kwa Félix Tshisekedi.

Marie-Ange Mushobekwa wahoze ari umufatanyabikorwa wa UDPS, ishyaka ubu riri ku butegetsi, yatangaje muri Mutarama 2021 ko yerekeje mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse ishyaka rye, Mouvement pour la cohésion nationale (MCN), arisubiza mu ihuriro Front Commun pour le Congo (FCC), ihuriro ry’abashyigikiye Kabila mu nteko ishinga amategeko.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.