Bwiza
ads

Umupadiri umwe wa Kiliziya Gatolika arusha agaciro abapasiteri 1000- Gashumba yakije umuriro

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Kabiri, 13 Ukwakira 2026 saa 16:49
Iminota 3 yo gusoma
Umupadiri umwe wa Kiliziya Gatolika arusha agaciro abapasiteri 1000- Gashumba yakije umuriro

Impaka hagati ya Frank Gashumba n’abapasiteri bo muri Uganda zishingiye ahanini ku bavuga ko bakiza abarwayi binyuze mu bitangaza, amafaranga bakusanya ku bayoboke babo, n’uko abantu bakwiye kugenzura ibyo abayobozi b’amadini bavuga zongeye gukara nyuma y'aho Frank Malimungu Gashumba avugiye ko umupadiri umwe wo muri Kiliziya Gatolika arusha agaciro abapasiteri 1000.

Mu nkuru zasohotse mu itangazamakuru ryo muri Uganda, impaka zatangiye gukaza umurego mu ntangiriro z’Ukwakira 2026, cyane cyane ahagana ku itariki ya 5 Ukwakira 2026, ubwo Frank Gashumba yatangazaga ko azatanga miliyoni 200 z’amashilingi ya Uganda (UGX 200 million) ku mupasiteri, umuhanuzi cyangwa intumwa y’Imana ushobora gukiza umurwayi urembye cyane mu bitaro, abantu bakabirebera.

Gashumba yavuze ko abapasteri bamwe biyita abakora ibitangaza bakoresha izina rya Yesu kugira ngo bakusanye amafaranga ku bakene, kandi ko ibyo bavuga bikwiye kugaragazwa mu buryo bushobora kugenzurwa.

Yatanze urugero rw’ibitaro byo muri Kampala birimo: Mulago, Nsambya na Mengo, asaba ko bajyana umurwayi urembye mu cyumba cyakira abarwayi barembye cyane (ICU), umupasiteri akamusengera, maze niba akize ako kanya, akamuha amafaranga yasezeranyije. Nyuma yaje kuzamura ayo mafaranga ayageza kuri miliyoni 500 z’amashilingi ya Uganda (UGX 500 million).

Kwamamaza ayo mafaranga si byo byonyine byateje impaka. Ikibazo nyamukuru ni uko Gashumba ashinja bamwe mu bapasiteri kwifashisha ukwizera kw’abaturage kugira ngo babakururemo amafaranga, mu gihe abapasiteri bo bavuga ko ibitangaza n’amasengesho bidakwiye guhindurwa irushanwa ry’amafaranga.

Bamwe mu bapasiteri bo muri Uganda basubije Gashumba

Umuyobozi wa Miracle Centre Cathedral i Rubaga,Kampala, Robert Kayanja, yanze ibitekerezo bivuga ko ibitangaza bikorwa mu rusengero rwe ari ibihimbano.

Yavuze ko ibitangaza byabo atari ibinyoma, ahubwo ko ari iby’Imana. Yashimangiye ko ibitangaza bifitanye isano no kwizera no kuvuka ubwa kabiri.

Musenyeri David Kiganda, yamaganye uburyo Gashumba ahamagarira abapasiteri kwerekana ibitangaza nk’aho ari amarushanwa.

Yavuze ko abapasiteri bakwiye kwibanda ku murimo bakorera abaturage. Yatanze urugero rw’ibikorwa by’itorero rye muri Kisenyi, birimo gufasha abantu bahanganye n’uburaya, ibiyobyabwenge n’ibyaha.

Hari n'abapasiteri bumvikanye batuka Gashumba ku bwo kuvuga ko ari "abatubuzi." Ni mu gihe abandi bapasiteri bakunzwe cyane nka Bugingo na Rwomushana byakomeje kuryumaho.

Gashumba we yabasubije iki?

Frank Gashumba ntiyigeze agaragaza ko yiteguye kwisubiraho. Mu kiganiro kuri Radio 4 ku wa 12 Ukwakira 2026, yavuze ko abapasiteri bamunenga batamuca intege kandi ko atazahagarika kuvuga ibyo abona ko ari ibibazo by’igihugu. Yavuze kandi ko umugore we, Patience Mutoni Malaika, yari afite impungenge z’ukuntu abapasiteri bamwibasiraga.

Ku wa 13 Ukwakira 2026, Gashumba yongeye gukaza amagambo, avuga ko "umupadiri umwe wa Kiliziya Gatolika arusha agaciro abapasiteri 1.000" mu rwego rwo kugereranya amahugurwa n’amabwiriza agenga abapadiri Gatolika n’ibyo avuga ko ari ukubura amahame ahamye muri amwe mu matorero y’abavutse ubwa kabiri.

Yashimangiye ko atigeze ahakana Imana cyangwa Yesu, ahubwo ko anenga abavuga ko bakora ibitangaza kugira ngo banyunyuze amafaranga abakene.

Sheilah Gashumba na we yunze mu rya Se kuwa 13 Ukwakira 2026, ashinja bamwe mu bapasiteri, cyane cyane abo muri Uganda, gukoresha amasezerano y’ibitangaza n’ibyiringiro bidafite ishingiro kugira ngo bakusanye amafaranga y’abakene.

Ubu butumwa bwatumye bamwe ku mbuga nkoranyambaga bamunenga, bavuga ko yahaye isura mbi abakozi b’Imana kandi ko akwiriye gusaba imbabazi. Iyi ngingo ni imwe mu zateje impaka zikomeye muri Uganda mu gihe Gashumba we avuga ko atiteguye gusaba imbabazi abo yise " emiyayu" ni ukuvuga amabandi.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.