Bwiza

Rajoelina yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 24 Ugushyingo 2026 saa 07:36
Rajoelina yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

1508925

Ubushinjacyaha bwa Madagascar bwasabye ko hatangwa impapuro zo guta muri yombi uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Andry Rajoelina, n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Christian Ntsay, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’indege eshanu zo mu bwoko bwa Boeing 777 zoherejwe muri Iran.

Aba bayobozi bombi barashinjwa ibyaha birimo gutera inkunga iterabwoba no gutanga intwaro za gisirikare. Ibi bikurikiranye n’iperereza ryagaragaje ko izo ndege zari zandikishijwe by’agateganyo muri Madagascar ariko zikaza kuboneka muri Iran muri Nyakanga 2025.

Uru rubanza rugabanyijemo dosiye ebyiri. Iya mbere ireba iyandikwa n’iyoherezwa ry’izo ndege mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikaba irimo abantu 32 bakomoka muri Madagascar, Iran n’u Buhinde.

Dosiye ya kabiri yatangijwe nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Urwego rushinzwe iby’indege za gisivili muri Madagascar mu Ukwakira 2026, yongeramo abandi bantu 13 barimo Rajoelina na Ntsay.

Ubushinjacyaha buvuga ko sosiyete yo muri Iran yaguze izo ndege ifitanye isano n’urusobe rw’imitwe y’iterabwoba.

Andry Rajoelina na Christian Ntsay bahunze igihugu mu Ukwakira 2025 nyuma yo kuva ku butegetsi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.