Umukinnyi wa filime Iradukunda Nadine, uzwi cyane nka Nadine Nana, yasezeranye imbere y’amategeko na Gafenge Fredy, nyuma y’amezi make amwambitse impeta y’urukundo.
Nadine Nana yamenyekanye cyane mu ruganda rwa sinema Nyarwanda binyuze muri filime zitandukanye zirimo City Maid, Maya na Hurts Harder. Yanatangije umushinga wa filime ye bwite yise Stain.
Uyu mukinnyi yasezeranye n’umukunzi we mu mategeko ku wa 29 Ukwakira 2026, nyuma y’uko ku wa 15 Nyakanga 2026 amwambitse impeta y’urukundo mu birori byabereye mu muhango wihariye.
Ku wa 30 Ukwakira 2026, Nadine Nana yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho agaragaza ibihe byaranze uyu muhango wo gusezerana.
Yaherekeje ayo mashusho amagambo agaragaza ibyishimo byo kuba yamaze kuba umugore mu buryo bwemewe n’amategeko, ashimangira ko Imana yasubije amasengesho ye.
Yagize ati: “Byemewe n’amategeko. Kuva ku wa 29 Ukwakira 2026, ndi umugore. Umugabo ni uwanjye kandi ikuzo ni iry’Imana! Iki cyubahiro n’umugisha ntibisanzwe. Isengesho rirasubijwe.”


