Umunyamakuru Murindahabi Iréné wamamaye nka M. Iréné yahakanye amakuru yavugaga ko we n’umugore we Nishimwe Liliane bibarutse, nyuma y’ifoto y’uyu mugore ateruye uruhinja ikwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi foto yashyizwe hanze na M. Iréné, ayiherekeresha amagambo agira ati “Umugore wa Murindahabi”, bituma bamwe mu bamukurikira bibaza niba yaba yaribarutse, dore ko yari amaze amezi abiri n’iminsi 14 akoze ubukwe.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice, M. Iréné yahakanye ayo makuru, asobanura ko uruhinja umugore we yari ateruye ari urw’umwe mu bo mu muryango wabo wari wabasuye.
Abajijwe iby’ayo makuru, yasubije ati: “Njye se ndi urukwavu?”
M. Iréné na Nishimwe Liliane bakoze ubukwe ku wa 15 Kanama 2026, mu birori byabereye muri Intare Arena ku Gisozi, byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro nyarwanda.


