Bwiza
ads

Mutabazi yasubije abavuga ko yarongoye Béatrice amukurikiyeho imitungo

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatanu, 9 Ukwakira 2026 saa 09:06
Iminota 2 yo gusoma
Mutabazi yasubije abavuga ko yarongoye Béatrice amukurikiyeho imitungo

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yatangaje ko kuba yarongoye Mukamana Béatrice, ntaho bihuriye no kuba yaramukurikiyeho imitungo nk'uko abenshi babivuga.

Ku wa Kane tariki ya 8 Ukwakira ni bwo Mutabazi na Mukamana bakoze ubukwe, mu birori byabereye muri Marriott Hotel, i Kigali.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu bake cyane kuko Apôtre Mutabazi yari yatumiye abantu 30, ariko ku munsi wabwo habonetse abantu 23 gusa. Ni mu gihe ababashije kugera aho biyakiriye ari abantu 11.

Ubukwe bwa Mutabazi bwagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abenshi mu bazikoresha bakomeje kugaragaza ko uriya muvugabutumwa yahisemo kurongora uwo barushinganye kuko yari amukurikiyeho imitungo.

Mutabazi icyakora mu kiganiro yagiranye na Radio/TV1, yavuze ko kuba yararongoye Mukamana ntaho bihuriye n'imitungo ye by'umwihariko amazu ye nk'uko bivugwa.

Ati: "Abantu baba bareba ikintu cyacuruza mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibyo byose byavuzwe nta kuri kwabyo. Ari umuntu wagushakiye imitungo yo kwa Kabarira akamenya ko urakora ubukwe bwitabirwa n'abantu mbarwa b'ingenzi yahita yisubirira iwabo akavuga ati 'ooh, ya mitungo ntaho nzahurira na yo'. Rero nta ho bihuriye."

Mutabazi yavuze ko se Kabarira atari mu bitabiriye ubukwe bwe, yavuze ko ibyagendeweho mu gutumira abantu byatumye atabwitabira.

Ati: "Ibyagendeweho mu gutumira abantu ntabwo byatumye ko ahagera, ntabwo nari kwemera ko ahagera ngo abafata amafoto babe bamushakaho impamvu, ntabwo byari kuba 'fair'."

Mutabazi yunzemo ko kuba ubukwe bwe bwaritabiriwe n'abantu mbarwa nta gikuba cyacitse, kuko ngo n'ubukwe bwa Cristiano Ronaldo "bwitabiriwe n'abantu bane batarimo nyuma".

Yavuze ko kuri we abantu barindwi cyangwa umunani bahagije kuba bakwitabira ubukwe bwe.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.