Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa muri DR Congo, ko nta bubasha ifite bwo kugira icyo ibwira u Rwanda ku ngingo runaka.
Ambasade ya Amerika i Kinshasa yashyize y’ubutumwa kuri X buvuga ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump buhangayikishijwe cyane n’ibyo yise inzitizi zibangamira ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda, ndetse n’ibibazo birebana n’imiyoborere igendera ku mategeko n’uburenganzira bwa muntu.
Iyi ambasade yakomeje ivuga ko ibindi bibazo biyiraje ishinga ari iby’umutekano, ubwisanzure bw’ibitekerezo n’amashyaka ya politiki, uburenganzira bw’abakozi bwemewe ku rwego mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ibibangamira inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’umutekano w’igihugu na politiki y’ububanyi n’amahanga.
Mu gusubiza, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati "Niba nibuka neza, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa nta bubasha ifite ku Rwanda.”
Muri iyi minsi umubano wa Washington na Kigali ntabwo wifashe neza nk'ibyari bisanzwe biturutse ahanini ku bihano Amerika yafatiye u Rwanda iruryoza gufasha M23. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, rukavuga ko bitazatanga umuti ku kibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa DR Congo.

