Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Felix Tshisekedi, byabujije abakozi babyo bose kugirana imikoranire iyo ari yo yose na Ambasade y’u Bubiligi muri icyo gihugu, mu gihe hagitegerejwe andi mabwiriza.
Ni ibwiriza rikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa RDC, Anthony Nkinzo Kamole, ku wa 15 Ukwakira 2026, BWIZA yabonye.
Iryo tangazo rivuga ko" kuva ryasohoka, abakozi bo mu Biro bya Perezida bagomba kwirinda kuvugana n’Ambasade y’u Bubiligi muri RDC, haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye."
Riteganya ko mu gihe habayeho impamvu ifatika isaba ko hagira igikorwa cyangwa ubutumwa bwoherezwa kuri iyo ambasade, bigomba kubanza kwemezwa, kandi bikanyuzwa gusa mu nzira zemewe zinyuzwamo ubutumwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC.
Ibiro bya Perezida Tshisekedi byagaragaje ko umuntu wese uzarenga kuri aya mabwiriza azahanishwa ibihano by’ubutegetsi n’ibihano bijyanye n’imyitwarire y’abakozi ba Leta.
Iri bwiriza rije nyuma y'amakuru ko ku wa gatatu w'iki cyumweru inzu za Perezida Kisekedi n'iz'abo mu muryango we ziri mu Bubiligi zasatswe bakazisangamo amafaranga menshi aturuka ku iyezandonke.
Abasesenguzi ba politiki bakurikiranira hafi ibyabaye mu Bubiligi ku mitungo n’amazu bifitanye isano n’umuryango wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, babibona nk’ikibazo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku isura ye ya politiki, ku miyoborere ya Congo no ku mubano we n’abaturage.


