Guhekenya shikarete (chewing gum) ntibifasha gusa kugira impumuro nziza mu kanwa, kuko bishobora no kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima, cyane cyane iyo umuntu ahisemo izitabamo isukari.
Ubushakashatsi bugaragaza ko guhekenya shikarete zitagira isukari byongera ikorwa ry'amacandwe, agafasha kugabanya aside yo mu kanwa, gukuraho ibisigazwa by'ibiryo no kugabanya impumuro mbi mu kanwa.
Zishobora kandi gufasha kugabanya ikirungurira giterwa no kugaruka kw'aside yo mu gifu, kuko amacandwe menshi afasha kugabanya iyo aside.
Ikindi ni uko guhekenya shikarete bishobora gufasha umuntu gutuza, kugabanya stress no kongera ubushobozi bwo kwibanda ku mirimo ashinzwe. Hari n'ubushakashatsi bwerekana ko bishobora gufasha bamwe kugenzura ubushake bwo kurya.
Icyakora, inzobere zigaragaza ko guhekenya shikarete bidakwiye gufatwa nk'umuti uvura indwara cyangwa uburyo bwo kugabanya ibiro.
Abakunda kuzihekenya bagirwa inama yo guhitamo izitagira isukari, bakirinda kuzihekenya igihe kirekire cyane, kandi ntibibagirwe koza amenyo nibura kabiri ku munsi.


