Bwiza

Masisi: FARDC iravugwaho gufata uduce twa Mahanga na Kilongo

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 6 Ugushyingo 2026 saa 07:48
Masisi: FARDC iravugwaho gufata uduce twa Mahanga na Kilongo

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zifashijwe n’inyeshyamba za Wazalendo, biravugwa ko zongeye kwigarurira imidugudu ya Mahanga na Kilongo iherereye muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi byabaye nyuma y’imirwano yahuje mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuwa Kane, itariki ya 5 Ugushyingo, izi ngabo n’abarwanyi bo mu mutwe wa FRN wa Joseph Kabila.

Amakuru ava muri ako gace avuga ko abo barwanyi bari bamaze amezi menshi barigaruriye ako gace. Iyo midugudu ya Mahanga na Kilongo iherereye mu gace ka Butsike, ko muri ‘groupement’ ya Nyamaboko I, ikaba iri ku mupaka uhuza Teritwari ya Masisi na Teritwari ya Walikale.

Ayo makuru kandi avuga ko imirwano yatangiye ku wa Kabiri, itariki ya 3 Ugushyingo. FARDC n’abafatanyabikorwa bayo ba Wazalendo babanje kwigarurira imidugudu ya Mirindano na Kazinga, mbere yo gukomeza imbere berekeza ahandi hantu hari ibirindiro by’abarwanyi ba FRN.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga ko ku mugoroba wo kuwa Gatatu habaye imirwano mishya mu midugudu ya Mahanga, Kilongo, na Kibanda. Nyuma y'amasaha arenga 24 y'imirwano ikomeye, ingabo za leta zashoboye kongera kugenzura Mahanga na Kilongo.

Nk'uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, abarwanyi ba FRN bivugwa ko basubiye inyuma berekeza muri Kasopo, ahari ibirindiro by’ingenzi biherereye mu Murenge wa Osso Banyungu.

Nubwo havugwa izo ntsinzi za gisirikare, umutekano uracyari muke muri aka gace, kari hagati ya teritwari za Masisi na Walikale, aho abaturage bakomeje guhura n'ibibazo by'imirwano n'umutekano muke bikomeje kwiyongera.

Abahagarariye sosiyete sivile bo muri ako gace bavuga ko abaturage benshi bavanwe mu byabo n’imirwano kandi ko hari abantu ibihumbi n’ibihumbi bagizweho ingaruka n’imirwano batabona ubufasha bw’ubutabazi.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.