Bwiza

Maroc ishaka kwiyomora kuri Afurika ikiyomeka ku Burayi

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 23 Ugushyingo 2026 saa 08:31
Maroc ishaka kwiyomora kuri Afurika ikiyomeka ku Burayi

1504994

Ikipe y’igihugu ya Maroc iri mu nzira zo kuva mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ikagana mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA), mu gihe ibiganiro bivugwa ko biri hagati y’impande zombi byatanga umusaruro.

Amakuru akomeje gukwirakwizwa avuga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FRMF) ryatangiye ibiganiro na UEFA bigamije kureba uburyo iki gihugu cyazinjira muri iri shyirahamwe riyobora umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi.

Ibi bishobora gutuma Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2027 kiba icya nyuma Maroc ikinnye mu marushanwa ategurwa na CAF, mu gihe yaba yemerewe kwinjira muri UEFA.

Bivugwa kandi ko imwe mu ntego Maroc yaba ifite ari ukubona amahirwe yo kwitabira amarushanwa ategurwa na UEFA, arimo Igikombe cy’u Burayi cy’ibihugu (EURO).

Gusa, kugeza ubu, aya makuru y'ibiganiro n'uburyo Maroc yaba ishika kwinjira muri UEFA ntaremezwa n'inzego bireba.

Maroc ni kimwe mu bihugu bikomeye mu mupira w'amaguru muri Afurika, kikaba giherutse no kugaragaza urwego rwo hejuru mu marushanwa mpuzamahanga cyane cyane mu gikombe cy'Isi.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.