Bwiza

Ikibuga cyari kibi, biteye isoni - Umutoza w'Amavubi

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 18 Ugushyingo 2026 saa 08:26
Ikibuga cyari kibi, biteye isoni - Umutoza w'Amavubi

1486675

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Costantine, yanenze imiterere y’ikibuga cya Stade Amahoro nyuma yo gutsindwa na Mali ibitego 2-0, avuga ko ikipe y’igihugu ikeneye kuvugururwa kugira ngo izamure urwego rwayo.

Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, aho Amavubi atabashije kwihagararaho imbere ya Mali.

Costantine yavuze ko mu gice cya mbere abakinnyi b’u Rwanda bagaragaje ubwoba, bigatuma bahereza Mali amahirwe menshi yo gutsinda. Gusa ngo mu gice cya kabiri Amavubi yagaragaje impinduka nziza, atangira gukina neza.

Yagize ati: “Ntekereza ko iyo dutangira igice cya mbere dukina nk’uko twabigenje mu gice cya kabiri, twashoboraga kubona intsinzi cyangwa nibura inota rimwe.”

Uyu mutoza yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye ikipe y’u Rwanda ifite ari ukubura abakinnyi benshi bafite ubushobozi buhagije mu myanya itandukanye. Yagaragaje ko Amavubi afite impuzandengo y’imyaka iri hagati ya 29 na 30, mu gihe iya Mali iri hagati ya 24 na 25, ashimangira ko hakenewe gahunda yo kuvugurura ikipe.

Yibukije ko kuva yagera mu Rwanda muri Werurwe yari yaravuze ko Amavubi akeneye kubakwa bundi bushya, ariko ko ibyo bisaba igihe n’imikino myinshi.

Costantine yanenze uburyo abakinnyi bakiri bato mu Rwanda batabona imyiteguro ihagije ibafasha kuzamura impano zabo. Yasabye ko iterambere ry’umupira w’amaguru ryatangirira ku bana bafite imyaka itanu, itandatu n’irindwi, atanga urugero rw’ibihugu nka Mali, Nigeria, Ghana, Cameroon na Côte d’Ivoire bifite gahunda zo guteza imbere impano zikiri nto.

Yasabye kandi ko amakipe yo muri Shampiyona y’u Rwanda ajya akoresha nibura abakinnyi batatu batarengeje imyaka 21 mu bakinnyi babanza mu kibuga. Yanavuze ko hakwiye kugabanywa umubare w’abanyamahanga no gushyiraho ibisabwa bijyanye n’imyaka n’urwego rwabo.

Ku bijyanye n’ibitego Amavubi yatsinzwe, yavuze ko hakenewe kunozwa uburyo ikipe yitwara ku mipira y’imiterekano, kuko ari yo yakomeje kuvamo ibitego mu mikino iheruka.

Ikindi yanenze ni imiterere y’ikibuga cya Stade Amahoro, avuga ko itari ku rwego rwiza kandi ko itaborohereje mu gukina. Yagize ati: “Imimerere yacyo ni mibi cyane kandi biteye isoni. Niba ari njye wagombaga kukitaho, sinemera ko cyagera kuri uru rwego.”

Nubwo Amavubi atabonye umusaruro mwiza mu mikino ibiri iheruka, Costantine yavuze ko bitagomba gutera abantu impungenge zikabije, kuko ikipe igifite amahirwe yo kugera ku ntego zayo.

Yizeye ko u Rwanda ruzabona itike yo gukomeza mu mikino iteganyijwe muri Werurwe 2027, aho ruzahura na Liberia na Cape Verde.

Kugeza ubu, Mali iyoboye itsinda n’amanota 12, u Rwanda rufite amanota atandatu, mu gihe Liberia na Cape Verde buri imwe ifite amanota atatu.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.