Bwiza

Espagne: Wa munyezamu wagonganye n'umukinnyi agapfa yahawe igihano kiremereye

Imikino•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 14 Ugushyingo 2026 saa 06:17
Espagne: Wa munyezamu wagonganye n'umukinnyi agapfa yahawe igihano kiremereye

214067

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Guinée Équatoriale ukinira FC Andorra yo muri Espagne, Jesús Owono, yahagaritswe imikino 12 nyuma yo kugongana n’umukinnyi wa CD Tenerife, Jesús de Miguel, akaza kwitaba Imana bukeye bwaho.

Iki gihano cyatangajwe n’akanama gashinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne (RFEF) ku wa 13 Ugushyingo 2026, nyuma yo gusuzuma ibyabereye mu mukino wahuje FC Andorra na Tenerife ku wa 2 Ugushyingo.

Owono w'imyaka 25, yahawe ikarita itukura mu minota ya nyuma y’umukino nyuma yo kugongana na De Miguel, wari ufite imyaka 30, ubwo bahataniraga umupira wari uri mu kirere.

Uyu mukinnyi wa Tenerife yahise ajyanwa mu bitaro, ashyirwa mu cyumba cyita ku barwayi barembye cyane, ariko aza gupfa ku wa 3 Ugushyingo 2026.

Mu mwanzuro w’akanama gashinzwe imyitwarire muri RFEF, kavuze ko Owono yakoze amakosa akomeye mu kibuga, ashingiye ku kuba yarakubise mugenzi we ivi rizamuye kandi agakoresha imbaraga z'umurengera mu gihe bahataniraga umupira.

RFEF yavuze ko uburemere bw'icyo gikorwa n'ingaruka zacyo, zirimo urupfu rwa De Miguel, byatumye Owono ahabwa igihano cyo ku rwego rwo hejuru giteganywa n'amategeko agenga imyitwarire y'abakinnyi.

Yahagaritswe imikino 12 hashingiwe ku ngingo ya 102 y’ayo mategeko, anacibwa andi mande ateganywa n’ingingo ya 52.

Nyuma y’urupfu rwa De Miguel, Owono yari yanze gukomeza gukinira ikipe y’igihugu cya Guinée Équatoriale mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika yari ihanganyemo na Zimbabwe.

Umutoza wa FC Andorra, Carles Manso, yavuze ko ikipe yahaye Owono umwanya wo guhangana n’ibihe bikomeye arimo, ko ari we uzafata icyemezo cyo kumenya niba azasubira mu kibuga n’igihe azabikorera.

Owono na we yari yatangaje ko ari mu bihe bikomeye kurusha ibindi yanyuzemo mu buzima bwe, agaragaza agahinda yatewe n’urupfu rwa De Miguel.

Yagize ati: “Numva mfite agahinda gakomeye kubera kubura Jesús. Ndamutekereza, ngatekereza umuryango we n’abantu bose bamukundaga.”

Nubwo Owono yahawe igihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, inzego z’ubutabera muri Espagne na zo zari zatangiye iperereza ku byabaye kugira ngo hamenyekane uko urupfu rwa De Miguel rwabaye.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.