Bwiza
ads

Lt. Gen Waidi Shaibu mu ruzinduko rw'iminsi 5 mu Rwanda

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kabiri, 20 Ukwakira 2026 saa 06:19
Iminota 2 yo gusoma
Lt. Gen Waidi Shaibu mu ruzinduko rw'iminsi 5 mu Rwanda

190909

Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka, Lt. Gen Waidi Shaibu, ku wa Mbere yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu rwego rw’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu ari kugirira mu Rwanda, kuva ku wa 18 kugeza ku wa 23 Ukwakira 2026.

Lt Gen Waidi Shaibu yabanje kugirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, nyuma yaho agirana ibiganiro n'Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’Ingabo za Nigeria n’iz’u Rwanda. Intumwa z'ibihugu byombi zaganiriye kandi ku ngingo ijyanye n'ingabo n'umutekano ku nyungu z'impande zombi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uruzinduko, Lt Gen Waidi Shaibu yavuze ko by’umwihariko uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Ati: “Nk’umusaruro w’ibiganiro by’uyu munsi, twiyemeje kurushaho gushimangira ingamba z’ingenzi zo gushyira mu bikorwa amasezerano y'ubufatanye atandukanye asanzwe hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’amahugurwa, guhererekanya abarimu ndetse n’impuguke mu bijyanye n’ibikoresho bya gisirikare.”

Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka n’itsinda ayoboye kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. tsinda kandi ryasuye Ingoro y'amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Uru ruzinduko rushimangira umubano n’imikoranire bikomeje hagati y’u Rwanda na Nigeria mu guteza imbere umubano mu bya gisirikare no gushimangira ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi, nk'uko Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda yabitangaje.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.