Rev. Dr. Antoine Rutayisire yasabye Leta y’u Rwanda gutekereza ku mabwiriza yagabanya isesagura ry’amafaranga mu bukwe, agaragaza ko ibirori bihenze bishobora gutuma abashyingiranywe batangira ubuzima bw’urugo bafite amadeni.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TV1, mu gihe hakomeje kugaragara impaka ku mafaranga akoreshwa mu bukwe, aho bamwe bafata inguzanyo cyangwa bakishingikiriza ku ntwererano z’inshuti n’imiryango kugira ngo bategure ibirori bikomeye.
Pasiteri Rutayisire yavuze ko ubukwe bumwe na bumwe busigaye burangwa no kurushanwa, aho abategura ibirori bashaka gukora ibyiza kurusha abandi cyangwa kwigaragaza imbere y’abatumirwa.
Yagaragaje ko amafaranga akoreshwa mu gutaka aho ubukwe bubera ashobora kugera kuri miliyoni 5 Frw cyangwa miliyoni 10 Frw, hatarimo ibindi bikenerwa birimo amafunguro, impano n’imodoka zihenze.
Yaburiye abategura ubukwe ko gushaka gushimisha abantu bishobora kubasigira ibibazo by’amadeni, nyamara abo bashakaga kwereka ibirori byiza bashobora kutazabafasha kwishyura ibyo babereyemo abandi.
Uyu muvugabutumwa yasabye Leta kugira icyo ikora kuri iki kibazo, ashingiye ku kuba isesagura mu bukwe rishobora kubangamira iterambere ry’ingo nshya ndetse rikaba n’intandaro y’amakimbirane hagati y’abashakanye.
Yavuze ko hakenewe amabwiriza yafasha abantu kwirinda kwishyira mu bibazo by’amafaranga biturutse ku birori by’ubukwe.
Yatanze urugero rw’umuryango w’umukobwa ushobora gukoresha miliyoni 20 Frw mu bukwe, n’uw’umuhungu ugakoresha andi miliyoni 20 Frw, amafaranga yose hamwe akagera kuri miliyoni 40 Frw.
Asanga ayo mafaranga yashoboraga gukoreshwa mu gufasha abashyingiranywe gutangira ubuzima, kwiteza imbere no kubaka urugo rufite imibereho myiza, aho kuyakoresha mu birori bimara umunsi umwe.
Yongeye kunenga abategura ubukwe bashingiye ku nguzanyo no ku mafaranga biteze guhabwa n’inshuti, ku buryo bashobora kumara umwaka cyangwa urenga bishyura imyenda, ndetse bamwe bakababazwa n’abatanze intwererano nto.
Pasiteri Rutayisire asanga hakwiye kwigishwa abitegura gushyingirwa uburyo bwo gutegura ubukwe bujyanye n’ubushobozi bwabo, bakibanda ku kubaka urugo ruzaramba aho gushyira imbere ibirori bihenze bishobora kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo ya buri munsi.



