BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

Kinshasa: Hagiye gutangira urubanza rw'abajenerali bashinjwa gutuma Bukavu ifatwa

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 25 Nzeri 2026 saa 07:07
Iminota 2 yo gusoma283 Abasomye
Kinshasa: Hagiye gutangira urubanza rw'abajenerali bashinjwa gutuma Bukavu ifatwa

‎Urubanza ku byerekeye ifatwa ry’Umujyi wa Bukavu rugiye gutangira kuri uyu wa Gatanu imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa. Abajenerali babiri bakuru, Robert Avul Yav na André Ehonza, umwe wayoboraga ingabo muri Kivu y’Epfo n'undi wayoboraga ibikorwa bya gisirikare bya Sukola 2 mu majyaruguru y’iyo ntara, bashinjwa, by’umwihariko, kwerekana ubwoba imbere y’inyeshyamba za AFC/M23.
‎
Ibyaha bashinjwa byabaye muri Mutarama 2025, ubwo inyeshyamba zagabaga igitero gikomeye muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma nk'uko inkuru dukesha RFI ivuga.
‎
Nyuma y’igihe kirenga umwaka n’igice bafunzwe, abo basirikare bakuru bombi bazitaba imbere y’abacamanza kandi bashobora gukatirwa igihano cy’urupfu.
‎
‎Robert Anvul Yav yari yavuye i Bukavu habura iminsi mike ngo abarwanyi b’inyeshyamba za M23 bahagere. Uyu General Major, wari ushinzwe kuyobora ako gace ka gisirikare icyo gihe, yimuriye icyicaro cye i Nyangezi, ahantu hareshya n’ibilometero bigera kuri makumyabiri uvuye muri uwo mujyi, agamije kongera gusuganya no gutegura ingabo zari zatsinzwe zigatatana, zimwe muri zo zikaba zari zirimo gushinjwa gusahura.
‎
Yaje gusangwa n’undi General Major witwa André Ehonza Uketi, na we wari urimo guhunga nyuma nyuma y’uko uduce twa Minova, Kalehe na Kavumu dufashwe n’inyeshyamba za AFC/M23.
‎
‎Aha rero ni ho ibirego bishingiye: nk'uko ubushinjacyaha bubivuga, abo basirikare bakuru bombi bafashe icyemezo cyo kudakora igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwisubiza ahantu bakakaje.
‎
Robert Anvul Yav akekwaho cyane kuba "yaratanze" Bukavu akayiha inyeshyamba mbere yo kujya mu mijyi ya Nyantende agakomereza Nyangezi mu ibanga. André Ehonza, ku ruhande rwe, ashinjwa gutera ubwoba mu ngabo arushaho gukabiriza ubushobozi bw'umwanzi.
‎
Mu gihe babazwaga n'ubutasi bwa gisirikare n'Ubushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare, abajenerali bombi bavuze ko inyeshyamba zifite amahirwe mu bijyanye n'abakozi n'ibikoresho.
‎
‎Ikindi kirego gishinjwa Robert Anvul Yav ni uko, i Lumbishi (muri Teritwari ya Kalehe), bivugwa ko yahaye inyeshyamba za Wazalendo, zifatanya na FARDC, imbunda za mortier za mm 82 n’imbunda zo mu bwoko bwa PKM, nubwo bimwe mu bikoresho bya gisirikare byari byararengeje igihe cyabyo cyo gukoreshwa, naho ibindi bikaba byari bifite ibibazo by’imikorere.
‎

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.